Home AMAKURU Nyagatare:Abarimu batezwe n’abanyeshuri barabakubita
AMAKURU

Nyagatare:Abarimu batezwe n’abanyeshuri barabakubita

Abanyeshuri biga ku GS Nyarupfubire, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bateze abarimu babigisha barabakubita, umwe bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.

Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita.

Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yavuze ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka.

Ati :“Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.”

Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi, ko umwarimu yamenye wakomeretse ari umwe.

Ati :“Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego hanyuma inzego zishinzwe iperereza zikabikurikirana. Ni urugomo rw’abana, bateze abarimu ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.’’

Gitifu Bagabo yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bakwiriye kugira ikinyabupfura nta mpamvu yo gutinyuka abarimu babo kugeza n’aho babakubise.

Yavuze ko inzego z’umutekano zizakora iperereza uwabigizemo uruhare wese akabihanirwa.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...