Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’umuturage wacukuye imyobo irimo uri mu rugo iwe ndetse no mu isambu ye, bikekwa ko yayifashishaga mu masengesho dore ko asanzwe ari umunyamasengesho ukomeye.
Abaturage bo mu Murenge wa Musheri aho uwitwa Twizerimana Innocent, nibo batanze amakuru yatumye iyi myobo itahurwa, aho hari umwobo wasanzwe iwe mu rugo, indi iboneka mu isambu ye, mu gihe hari n’indi iri mu baturanyi, aho bavuga ko bayifashishaga mu masengesho, indi bakayikoresha mu guhunika imyaka.
Abo baturage babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko bakeka ko iyi myobo yacukuwe na Twizerimana, ari yo yasengeragamo, abandi bakavuga ko batakekaga ko yabikora kuko asanzwe ari inyangamugayo.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Kuva nabera ni bwo bwa mbere mbibonye, tuzi ko twari tumuzi hano mu Mudugudu ntiyibaga, ahubwo niba ari ubuvumo wenda akaba yasengeragamo ntabwo tubizi gusa nabonye bikabije kuko yagiye ajijisha hamwe hejuru yahinzeho imyaka ku buryo uhageze utamenya ko ari hejuru y’umwobo w’indake.”
Undi na we yagize ati: “Abantu benshi bari kuvuga ngo bazajya basengera mu butayu, ijambo ry’Imana bamwe barifashe ukundi ibi bintu ugereranyije hari abantu bavuye mu matorero menshi, harabavuye mu Badive, mu Bapantekote no mu bandi, ibi rero bari kubyitirira amatorero bakavuga ngo Yesu agiye kuza ngo bacukure mu butayu, uyu musore twari tumutunze nk’inyangamugayo.”
SP Twizeramana Hamdun, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibi byatahuwe nyuma yuko uru rwego ruhawe amakuru n’abaturage.
Yagize ati: “Twabonye amakuru abaturage batubwira ko hari imyobo mu mirima y’abaturage, tujyayo dusanga irahari ariko uwayicukuye ntitwabashije kumufata kuko yatorotse hagaragara umugore we wavuze ko ari imyobo bifashisha kubikamo imyaka no gusengeramo.”
Akomeza agira ati: “Amakuru abaturage baduha hari undi muturage uri aho hari mu Murenge wa Rwimiyaga usengana n’uwonguwo mu myobo, naho tujyayo dusanga yajyaga asengeramo afitemo n’ibyo kurya yabitsemo.”
Uyu muvugizi wa Polisi yongeyeho ko bigaragara ko aba baturage bari mu basanzwe bagaragarwaho imyemerere idasanzwe, aho baba bariyomoye ku matorero yabo, bakajya gusengera ahantu hatemewe.
Leave a comment