Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 65 y’amavuko wishe umugore we n’abana be babiri, arangije ariyahura.
Ibi byabaye mu gitongo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 9 Kamena 2025, mu Murenge wa Kiyombe, Akagari ka Karambo ho mu Mudugudu wa Kakagaju.
Abishwe harimo mugore wari ufite imyaka 51 y’amavuko witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka 19 y’amavuko witwaga Maniriho Gilbert na Tuyishimire Jeanne D’Arc wari ufite imyaka 12 y’amavuko.
Gitifu w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Umugabo ari we nyir’urugo yishe umugore we n’abana babo babiri, umwana umwe ntabwo yari akiga undi yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ngo kugera aho umugore yanga ko baryamana hari byinshi batumvikanagaho.
Akomeza agira ati: “Abaturage twabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse imiryango babona ibanye nabi bakabitubwira kugira ngo tuyiganirize hakiri kare, ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe, umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.”
Bikimara kumenyekana inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bose bagiye ahabereye ibi byaha kugira ngo hakorwe iperereza. (IGIHE)
Leave a comment