Hashize iminsi bamwe mu barimu bakorera mu Karere ka Nyagatare bataka ko bamaze imyaka itatu bategereje ishimwe (Bonus) ariko amaso agahera mu kirere bavuga ko ubu bavuga ko bishimye ko bayabonye muri sisiteme bagasaba ko byajya bikurikiranwa mu maguru mashya kubo aba atagezeho kandi bayakwiriye.
Abo abarimu bishimiye ko amafaranga bamaze igihe bategereje babonye bishyuwe bati :”Batwishyuye twe abo babereyemo ibirarane byi intera ntambike (Horizontal promotion), hasigaye bake cyane.”
Ni mugihe abarimu batumvaga impamvu ishimwe (Bonus) rimara imyaka itatu muri sisiteme ritabageraho ndetse n’imisanzu ntigere muri RSSB.
Mukiganiro na umurunga.com/ bavuga ko bishimye , bagiye kubona bagasanga muri sisiteme ya IPPS bishyuwe bategereje ko agere kuri Konti zabo ati :” Yego twagiye kubona tubona twishyuwe muri sisiteme ya IPPS”.


Ni mugihe umurunga.com/ ubwo twavuganaga na HR (Human Resources) Bwana Hakamineza JMV akatubwira ko ibirarane biri muri Minecofine bazayabwa vuba, yagize ati:”Ibirarane biri muri Minecofine barayahabwa vuba bihangane.”
Ni mugihe ibijyanye n’ubwiteganyirize bw’izabukuru butagera muri RSSB, hari uturere dutandukanye abarimu benshi bibaza impamvu bakatwa amafaranga nyamara ntagere muri RSSB bakabona bafite ibirarane ku misanzu y’izabukuru.
Abarimu bakibaza aho aba yagiye bagasaba ko yagezwa aho aba agomba kugera kugirango bitazabagiraho ingaruka mu zabukuru.
inkuru iheruka
