Abarimu bo mu Karere ka Nyagatare batahawe ibirarane ndetse no kuzamurirwa umushahara bikomeje kubabera amayobera niba bazayahabwa.
Nyuma y’uko tariki ya 08 Nyakanga 2025 umuyobozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Nyagatare (Human resources) Bwana Hakamineza Jean Marie Vianne yari yabwiye umurunga.com/ ko ibirarane muri Minecofine bayahabwa vuba yari yagize ati:” Ibirarane biri muri Minecofine barayahabwa vuba bihangane.”
Naho ku barimu bavugaga ko bamaze imyaka ibiri nta shimwe (Bonus) bahabwa iri muri sisiteme ya IPPS yavugaga ko ntakibazo kirimo yagize ati:” Ntakibazo Bonus yaratanzwe nayo iri muri MINECOFINE yaremejwe irabageraho bategereze.”
Hashize iminsi mike umwe mu barimu ukorera mu Karere ka Nyagatare yandikiye umunyamakuru Sam Kabera nawe ubutumwa abugeza ku Karere ka Nyagatare kuri X yahoze yitwa Twitter umwarimu yagize ati:”Komera Sam nifuza ko mutagaragaza umwirondoro wacu , ndi umwarimu muri….. ariko akarere ka Nyagatare katurimo ibirarane by’amezi atandatu kandi kabimaranye umwaka urenga,mwadukoreye ubuvugizi koko bakatwishyura ko iyo tubajije HR Hakamineza JMV atubwira ko biri muri minecofine none nkaba mbona bigiye kuzimira batatwishyuye.”
Yakomeje avuga ko abana babo batari kujya ku ishuri kuko ntabushobozi.
Akarere ka Nyagatare tariki 24 Nzeri 2025 bagize icyo basubiza ubutumwa bwa Sam bati:” Muraho neza,iki kibazo kirazwi kandi n’ibirarane byamaze kubarwa kugira ngo aba barimu bishyurwe amafaranga batarabona,yiyongera ku mushahara nyuma y’uko umokozi azamuwe mu ntera ntambike (Horizontal promotion). Turabizeza ko mu gihe cya vuba bazayabona”.

Ni mugihe abarimu bakomeje kugira impungenge igihe bahembwa nyamara ibirarane ntibize bagatekereza ko bizagera aho bikibagirana, nyamara ari amafaranga yabo mu gihe akarere bavuga ko azabageraho mu gihe cya vuba nyamara ibyo byiyongera ku misanzu yabo bavuga ko itagera mu kigo cy’ubwiteganyirize cy’izabukuru(RSSB).
Inkuru iheruka
