Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Ukwakira 2025 nibwo mu rugo rw’uyu mukecuru habonetse ibintu bidasanzwe birimo akanyamasyo kazima, impu z’imyamaswa, ibisimba byapfuye ndetse n’inyama z’ingurube zitetse n’imbisi.
Abaturage bagakeka ko ari ibyo akoresha aroga.
Kugira ngo bimenyekane byatewe n’umwana we wari wibye ihene maze abaturage bamwirukankanye ahungira iwabo kuri uwo mukecuru.
Mu kwinjira mu nzu bamushakamo batunguwe no kubona ahantu hacukuye akobo karimo amazi n’akanyamasyo.

Nyuma yo gutungurwa n’ibyo babonye bahise bitabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza ari nabwo bavumbuye ibindi birimo impu z’inyamaswa zitandukanye, inyama mbisi n’izitetse n’ibindi.

Mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru,uyu mukecuru yavuze ko ari nyina w’abana bane, ahakana yivuye inyuma ibyo kuroga.
Yavuze ko ako kanyamasyo kamaze hafi amezi atatu mu rugo rwe, ko ari uwo mwana we ukekwaho ubujura wakazanye hamwe n’izo nyamaswa ngo kuko ari umuhigi.
Bamwe mu baturage wabonaga ko bariye karungu ntibazuyaje kuvuga ko uyu mukecuru ari umurozi ngo uwo aroze ngo ntashobora kubona urubyaro ngo n’ibintu amaze igihe akora.

Bose batunguwe no kubona akanyamasyo ari kazima dore ko bakabonaga mu bitabo gusa.
Icyifuzo cyabo ngo ni uko yakurikiranwa n’amategeko agasobanura aho yagakuye n’icyo yagakozaga.
Gitifu w’Umurenge wa Shyira, Kampire Georgette yemeje aya makuru y’uko uwo mukecuru yafatanywe akanyamasyo ndetse ko kagomba gushyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kagasanga izindi nyamanswa.
Ati:”Nibyo Koko hari umukecuru basanze iwe akanyamasyo, twakamwatse tuvugana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RDB kugira ngo buze kugafata bukajyane aho izindi nyamaswa zibungabungirwa.”
Gitifu yavuze ko batazi neza igihe yari akamaranye ariko ko yabwiwe ko yagakoreshaga mu bintu bitari byiza bijyanye n’amarozi.




[IJAMBORYUMWANA ]
