Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukandekezi Claudine w’imyaka 30 y’amavuko wari utwite inda y’imvutsi, wapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 21 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote ho mu Mudugudu wa Shaba.
Bivugwa ko Mukandekezi wari utwite inda y’amezi icyenda yagiye mu masengesho taliki 19 Gicurasi 2025 mu masaha y’igitondo mu rugo rw’umukecuru witwa Nayino ujya usengera abantu, ari naho yaje gupfira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Claude Nsengimana, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Mu gitondo saa kumi n’ebyiri twahawe amakuru n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe, ko hari umubyeyi wari utwite bazanye bamuhetse mu ngobyi yapfuye, umugabo we atubwira ko yari yaravuye mu rugo ku wa Mbere ajya kwifatanya n’umugore basengana muri ADEPR ararayo atungurwa n’uko bamubwiye ko umugore we yapfuye.”
Akomeza avuga ko mu ijoro ry’ejo hashize saa cyenda z’ijoro yarembye akamuherekeza ngo bajye kwa muganga, nyuma yikubita hasi babona kwiyambaza abahetsi bamugeza kwa muganga bamushyize ku gipimo basanga yapfuye.
Gitifu Nsengimana yibukije abaturage ko Leta ishyiraho gahunda nyinshi zo kubafasha kugira ngo batazatakaza ubuzima mu buryo bw’amaherere, barwara bakagana amavuriro nk’uko bayashyiriweho kuva kuri Posite de sante kugeza ku mavuriro manini.
Gitifu Nsengimana yaboneyeho no kwibutsa abanyamadini ko badakwiriye gushukashuka abaturage ngo barabasengera, kuko abazabifatirwamo bose bazabihanirwa nk’abigometse ku mabwiriza ya Leta.
Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyishungurwa, wajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe gukorerwa isuzuma.
Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Bigogwe.
Mukandekezi Claudine yari asanzwe ari umugore wa Ukobucya Protais, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho bari bamaranye imyaka irenga 10, ndetse apfuye amusigiye abana bane. (IGIHE)
Leave a comment