Home AMAKURU Nyabihu: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we agapfana n’umwana yari atwite
AMAKURU

Nyabihu: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we agapfana n’umwana yari atwite

Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wari utwite inda y’amezi Umunani, bikekwa ko yishwe n’umugabo we wamukubise agafuni mu mutwe undi ahita yikubita hasi agwa igihumure ahita apfa.

Abaturage baturanye na nyakwigendera bavuga ko uyu mugore yishwe nyuma yo kuvanwa kwa nyirabukwe n’umugabo we kuko yari yaraye yahukaniyeyo ahunze amakimbirane noneho ngo akimara kubona umugabo aje akeka ko yisubiyeho gusa bakimara kugera mu rugo batangira gushyamirana.

Abaturage bakomeza bavuga ko batangiye gushyamirana nyakwigendera akagerageza guhunga umugabo we, ariko ntibimushobokere.

Bagize bati: “Uyu mudamu yari yahunze umugabo we ajya kurara kwa nyirabukwe noneho bukeye bwaho nibwo yabonye umugabo we aje kumufatayo ngo batahe amuhe ibye undi agirango rero yisubiyeho ntibaribwongere kugirana amakimbirane ariko bakimara kugerayo batangiye gushwana bararwana.”

Bakomeza bagira bati: “Umugore we yaramwigobotoye aramuhunga noneho agerageje kwiruka undi afata agafuni akamukubita mu mutwe ku bwonko ahita yikubita hasi agwa igihumure dusanga byarangiye. Ni ubugome bw’indengakamere kuko nubwo mu rugo rwabo rwahoragamo amakimbirane ntibisobanuye kumwica mu rwego rwo kuyakemura, ikirenzeho yari amutwitiye inda y’amezi Umunani.”

Gitifu w’Umurenge wa Rugera ibi byabereyemo, Kabarisa Salomo, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bayamenye, kuko bikimara kuba abaturage bahise babimenya nabo bahita babimenyesha ubuyobozi.

Gitifu Kabarisa yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera akomeza avuga ko bakimara kubimenya bahise bahagera babona ibimenyetso by’isuka yakoresheje bisa nkaho yayimukubise ubwo yagerageza kwiruka amuhunga ndetse ko yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati: “Amakuru twayamenye kuko bikimara kuba twahise tubimenya kuko abaturage bakibimenya bahise batabara natwe turatabara tukihagera twahasanze ibimenyetso by’ibikoresho yakoresheje nk’isuka bigaragara ko ashobora kuba yamukubise ahunga. Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ikindi nuko uwabikoze yafashwe yamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, ku muyoboro wa Telefone yabwiye Umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru ko Tuyishime wishe umugore we amukubise ifuni, yafashwe rero afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri kumukoraho iperereza.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kwirinda kudakemura amakimbirane binyuze mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’aho abantu batumvikanye bakagana ubuyobozi kugirango bubafashe kuyakemura.”

Bivugwa ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yagerageje guhunga, noneho agarutse ahita atabwa muri yombi.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...