Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’abashumba batemanye bikaviramo umwe urupfu, batanu bagatabwa muri yombi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Mutaho ho mu Mudugudu wa Sukiro.
Amakuru avuga ko Gakuru Salathiel wari ufite imyaka 23 y’amavuko, yakorewe urugomo n’abandi bashumba, bamutemye baramukoretsa, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.
Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gakuru bahise bata muri yombi batanu bakekwaho uruhare.
Yagize ati: “Yaramukubise aramukomeretsa akoresheje umuhoro, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Jenda ahita ashiramo umwuka, amakuru y’ibanze hakekwa ko uru rugomo rwatewe n’ubusinzi. Twahise dutangira iperereza ndetse batanu bamaze gutabwa muri yombi.”
Meya Mukandayisenga yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama, busaba abaturage kwirinda urugomo bakajya mu mirimo ibabyarira inyungu, kuko nta cyiza kiboneka mu rugomo.
Yongeyeho ko bari bukomeze gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire ikwiriye, by’umwihariko abatuye mu gice cyegereye inzuri za Gishwati ari na cyo kirangwamo urugomo rukabije.
Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rugoma rwavuyemo urupfu, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karago.
Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. (IGIHE)
Leave a comment