Home AMAKURU Nyabihu: Imvururu z’abashumba zapfiriyemo umwe, batanu barafungwa
AMAKURU

Nyabihu: Imvururu z’abashumba zapfiriyemo umwe, batanu barafungwa

Mu Karere ka Nyabihu haravugwa inkuru y’abashumba batemanye bikaviramo umwe urupfu, batanu bagatabwa muri yombi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Mutaho ho mu Mudugudu wa Sukiro.

Amakuru avuga ko Gakuru Salathiel wari ufite imyaka 23 y’amavuko, yakorewe urugomo n’abandi bashumba, bamutemye baramukoretsa, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

Meya w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gakuru bahise bata muri yombi batanu bakekwaho uruhare.

Yagize ati: “Yaramukubise aramukomeretsa akoresheje umuhoro, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Jenda ahita ashiramo umwuka, amakuru y’ibanze hakekwa ko uru rugomo rwatewe n’ubusinzi. Twahise dutangira iperereza ndetse batanu bamaze gutabwa muri yombi.”

Meya Mukandayisenga yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama, busaba abaturage kwirinda urugomo bakajya mu mirimo ibabyarira inyungu, kuko nta cyiza kiboneka mu rugomo.

Yongeyeho ko bari bukomeze gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire ikwiriye, by’umwihariko abatuye mu gice cyegereye inzuri za Gishwati ari na cyo kirangwamo urugomo rukabije.

Abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rugoma rwavuyemo urupfu, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karago.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. (IGIHE)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...