Uburezi niyo nkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu mu Rwanda Leta ishyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Mu mwaka wa 2020 Leta y’u Rwanda yashyize abarimu benshi bashya mu kazi ndetse ishyiramo n’abarimu batize uburezi,ubu ikomeje kugenda ibaha amahugurwa abemerera kuba abarimu b’umwuga azwi nka “Uncertified teacher” akorerwa hirya no hino mu gihugu.
Ese sitati yihariye igenga abarimu ivuga iki kuri iyi ngingo y’abarimu batize uburezi?
Iteka rya Ministiri w’intebe No 033/ 03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze yasobanuye byinshi kuri iyi ngingo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 76.
UMUTWE WA VIII: INGINGO ZINYURANYE
Ingingo ya 76: Ibisabwa abarimu badafite uruhushya rwo kwigisha
(1) Abarimu bafite impamyabumenyi yo kwigisha basanzwe mu kazi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze badafite uruhushya rwo kwigisha bakora ikizamini kugira ngo baruhabwe banemererwe gukomeza kwigisha.
(2) Abarimu badafite impamyabumenyi yo kwigisha bakurikirana amasomo abahesha impamyabushobozi yo kwigisha mbere yo gukora ikizamini cy’uruhushya rwo kwigisha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB gisanzwe gifite imicungire y’abarimu n’amahugurwa cyashyizeho amahirwe kubarimu batize uburezi kugira ngo nabo bahabwe ubwo bumenyi, ubu hari guhugurwa icyiciro cya kabiri mu gihugu hose.

Hari abarimu nyuma yo guhabwa akazi, bagiye kwiga muri kaminuza zitandukanye biga ishami ry’uburezi bifuzako bafatwa nk’abize uburezi kuko baba barabwize muri kaminuza cyane ko usanga byose aba ari uburezi.
Leave a comment