Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, Nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ,hapfa abantu batatu mu gihe abandi 15 bakomeretse bikomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.
Yavuze ko iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda.
Ati:” Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo 2 bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya”.
Meya Nkusi avuga ko abazize impanuka ari Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste nawe w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’Imyaka 47 y’amavuko.
Nkusi avuga ko inkuru y’impanuka bayimenye, bohereza Polisi n’Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere gutabara abahuye n’impanuka ndetse n’abayiguyemo.
Uyu Muyobozi avuga ko 9 bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi 6 bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije umiryango y’abazize Impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.
Imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya.
