Home AMAKURU Ngoma: Umugabo arashakishwa azira gufungira iwe mugenzi we
AMAKURU

Ngoma: Umugabo arashakishwa azira gufungira iwe mugenzi we

Inzego z’umutekano ziri gushakisha Nkundimana Fiston wo mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gusanga iwe mu rugo yarahafungiye umuturage wari usanzwe amurimo ibihumbi 570 RWF, akamubwira ko azamufungura ari uko ayamuhaye.

Ibi mu Murenge wa Rurenge, Akagari k’Akagarama ho mu Mudugudu wa Mukibimba, byamenyekanye kuri uyu wa Mbere taliki 05 Gicurasi 2025.

Amakuru avuga ko hari hashize iminsi ibiri uyu mugabo afungiye mu rugo rwa mugenzi we.

Niyibizi Célestin w’imyaka 49 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yari yarafunzwe na Nkundumukiza Fiston w’imyaka 30 y’amavuko.

Nkundumukiza asobanura ko ayo mafaranga yishyuza Niyibizi yayamwibiye mu Mujyi wa Kigali ubwo yamucururizaga inka kuko bari basanzwe bakorana.

Kuva ubwo yahise amubura maze taliki 03 Gicurasi ajya kumushakisha iwabo mu Murenge wa Ndego amuzana kuri moto ahitamo kumufunga, akaba yari yaramubwiye ko azamufungura ari uko amwishyuye.

Amakuru y’ifungwa rya Niyibizi amaze kumenyekana, inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano bagiye aho yari afungiye baramufungura banamusaba kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo uyu mugabo wari wamufunze abiryozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yatangaje ko amakuru yamenyekanye uwo mugabo wafunze mugenzi we adahari, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe.

Yagize ati: “Ntabwo abaturage bafite uburenganzira bwo kwihanira kuko dufite inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo, rero bagomba kuzigana zikabarenganura. Bakwiriye kugana RIB bagatanga ibimenyetso akaba ari nayo ibikurikirana.”

Igihe dukesha iyi nkuru bavuga ko bakoze iyi nkuru Nkundumukiza atarafatwa, kuko yahise atoroka.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...