Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru y’Abakozi babiri b’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) bakoraga ikizamini cya Leta cy’umwaka wa gatandatu nk’abakandida bigenga bakekwaho gukopera ibizamini bya Leta, nyuma yo kwinjirana telefone aho bakoreraga ibi bizami.
Ibi byabereye kuri site ya ASPEK mu Karere ka Ngoma aho aba bakozi babiri bakoreraga ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, bivugwa ko byavaye mu ntangiro z’iki Cyumweru.
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko baje gutahurwa ubwo batangiraga kuyikoresha, ntibirukanwa ahubwo bemererwa gukomeza gukora ibizamini. Ngo babwiwe ko bazafatirwa ibihano na NESA ibizamini birangiye.
Meya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko amakuru y’aba ba-DASSO bayamenye ariko ko batari babona raporo yanditse y’abakuriye site iri gukorerwaho ikizamini.
Yagize ati: “Ntabwo turabona raporo yo kuri site bakoreragaho ariko twarabyumvise ku bantu bahagarariye site. Dukurikije amakuru ntabwo turabisesengura ariko twumvise ko bari binjiranye telefone bagamije kuyikopereraho, abakoresha ibizamini bahise bababona barayibambura.”
Akomeza agira ati: “Umwe ngo yari atangiye kunama agiye kuyirebaho bahita bamufata gusa ntabwo turabona raporo ariko na NESA yarabimenye, ubu rero ntabwo turabona raporo ngo tubiganireho neza.”
Aba bakozi ba DASSO uko ari babiri kuri ubu bakomeje ibizamini bya Leta mu gihe bategereje kuzahabwa ibihano na NESA ndetse n’ibindi bazahabwa mu kazi kabo.
Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bitabiriye ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2025 barimo 149.134 bigaga mu cyiciro rusange ndetse n’abandi 106.364 bigaga mu mashuri yisumbuye. (Igihe)
