Kigali – Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) rwatangaje gahunda nshya yo gutanga impamyabumenyi ku barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe na NESA, itangwa ry’izi mpamyabumenyi rizatangira ku wa 13 Ukwakira 2025, rikazamara ibyumweru bibiri, rikurikije amatariki yagenwe kuri buri karere.
Uburyo bwo gufata impamyabumenyi
NESA yasobanuye ko abarangije amashuri bazafata impamyabumenyi zabo mu buryo bukurikira:
Abigenga (Private Candidates) bazazifatira ku cyicaro cya NESA i Kigali, bitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo zabo z’ukuri.
Abanyeshuri bigaga mu mashuri asanzwe (School-based candidates) bazafatira impamyabumenyi ku mashuri bigagaho.
Uwize ashobora guha undi uburenganzira bwo kumufatira impamyabumenyi, ariko uwo muntu agomba kuba afite indangamuntu ye ndetse n’impapuro z’ubwishingizi bw’umunyamategeko (Notarized Power of Attorney).
Abayobozi b’amashuri nabo basabwe kuzakura impamyabumenyi z’abanyeshuri babo kuri NESA guhera ku itariki yatangajwe.
Amatariki y’itangwa ry’impamyabumenyi
Gahunda igabanyijemo ibyiciro bibiri:
1. Abarangije mu mashuri rusange (General Education na TTCs)
Itangwa rizatangira ku wa 16 Ukwakira 2025, ritangirire mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Gisagara, na Huye, rikazakomereza mu tundi turere kugeza ku wa 30 Ukwakira 2025.
Igihe cyo gutanga ni hagati ya saa 07:00 na saa 15:00 bitewe n’akarere.
2. Abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools)
Ibyo byiciro bizatangira guhabwa impamyabumenyi ku wa 31 Ukwakira 2025, bikazagera ku turere twose bitarenze ku wa 14 Ugushyingo 2025.
NESA yasabye abarangije gukurikiza neza amatariki n’amasaha yagenwe, kugira ngo badasanga igihe cyagenwe cyararangiye.Ubuyobozi bwa NESA bwanibukije ko nta muntu wemerewe gufatira undi impamyabumenyi atabifitiye uburenganzira bwanditseho umukono wa Noteri.

