Home AMAKURU Nangaa yatangaje ko AFC/M23 izakomeza intambara kugeza Tshisekedi avuyeho
AMAKURU

Nangaa yatangaje ko AFC/M23 izakomeza intambara kugeza Tshisekedi avuyeho

Corneille Nangaa yatangaje ko Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe waM23 rizakomeza kurwana, nubwo hasinywe Itangazo ry’amahame hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, kugeza Perezida Félix Tshisekedi avuye ku butegetsi.

Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza.

Nangaa yagize ati: “Tugomba kuzirikana igitekerezo cy’Abanyekongo. Abanyekongo ntibashaka kumva ijambo ‘guhagarika intambara’ atari ukubera ko bashaka intambara, ahubwo ni uko batagishaka kubona Félix Tshisekedi ku butegetsi.”

Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Tshisekedi bwirinda amagambo amwe n’amwe.

Akomeza agira ati: “Ntibakunda kumva amagambo nk’imishyikirano. Ntabwo bakunda kumva uvuga kuva mujyi uyu n’uyu kwabo cyangwa kwacu.”

Muri iki kiganiro Nangaa yagiranye na The Telegraph yari yahinduye umwambaro wa gisirikare yambaye ikoti, yagereranije Tshisekedi n’umuhanuzi wo muri Bibiliya witwaga Yona, avuga ko perezida navanwa ku butegetsi ari bwo guhagarika imirwano kwasabwe na Trump kuzashoboka.

Yagize ati: “Yona ni we wabaye nyirabayazana w’umuhengeri kandi nyuma yo kujugunywa mu mazi ni bwo umuhengeri watuje.”

Akomeza agira ati: “Tshisekedi ni Yona wo muri DRC. Umunsi tuzamukuraho, imirwano izahagarara kandi amahoro azaza.”

Nangaa yatangaje ibi mu gihe AFC/M23 iherutse guhurira na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu biganiro bya mbere, imbonankubone, muri Qatar, benshi baketse ko ari intambwe iganisha ku ihagarikwa ry’imirwano imaze imyaka hafi 5 mu burasirazuba bwa Congo.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...