Mu karere ka Gakenke Umurenge wa Musasa mu rwunge rw’amashuri rwa Nyundo II, (G.S Nyundo II) umwarimu ntavuga rumwe n’akarere kamuhagaritse amezi atatu adahembwa gashingiye kuri raporo yakozwe n’umuntu utabifitiye ububasha nkuko abivuga.
Umwarimu witwa Habanabakize Benjamin, nyuma y’uko ahagaritswe n’Akarere ka Gakenke ku itariki ya 06 Gicurasi 2025 nk’uko bigarara mu ibaruwa umurunga.com dufitiye kopi,igira iti:”Bwana Habanabakize Benjamin,Umurezi ku kigo cy’amashuri cya GS Nyundo II
Impamvu: Guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu.
Bwana
Nshingiye ku iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze cyane mu ngingo ya 66.
Nshingiye kuri raporo yo ku wa 24/04/2025 igaragaza iperereza ryakozwe kumakosa wari ukurikirannyweho n’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo kurwegob rw’akazi rikagaragaza ko wayakoze muburyo bukurikira:
–Ubusinzi bukabije
-Gusiba akazi nta ruhushya wasabye
-Guha abanyeshuri ibihano bidakwiye no gukubita Umuyobozi w’ishuri imbere y’Abarezi bagenzi be.
Nshingiye ku myanzuro y’inama ya Komite nyobozi y’Akarere ka Gakenke yateranye ku 05/05/2025 ikaguha igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atatu(3),igendeye ku nama zatanzwe n’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo kurwego rw’akazi rw’ishuri.
Nkwandikiye ngira ngo nkumenyeshe ko uhawe igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atatu (3), udahembwa,uhereye ku wa 07/05/2025
Gira amahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine arasinya.
Amenyesha izindi nzego.
Nyuma y’uko Habanabakize Benjamin ahagaritswe nawe yahise yandikira akarere ka Gakenke ajurira atanga impamvu yakurirwaho igihano.Ni ibaruwa UMURUNGA ufitiye kopi.
Habanabakize Benjamin
Madamu Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke
Impamvu:Kujurira icyemezo nafatiwe
Madamu Muyobozi,
Nshingiye ku iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze cyane mu ngingo ya 49 n’iya 50 zivuga abagize akanama gashinzwe abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo murwego rw’akazi.
Nshingiye kandi ku ibaruwa impagarika ku kazi amezi atatu ntahembwa mwampaye ku wa 13/5/2025
Nshingiye kandi ku ibaruwa mwandikiye Niyitegeka Jean Pierre mu mwita Perezida w’Akanama gashinzwe gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi kuri GS Nyundo II kandi atabyemerewe na Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze kuko atari umuyobozi w’ungirije ushinzwe imyitwarire cyangwa ushinzwe amasomo mu kamusaba kunkoraho iperereza ku makosa mwankekagaho nari naratangiye ibisobanuro ndetse nkanatanga ibimenyetso byatuma ntakomeza gukurikiranwaho ariko ntimunyurwe mukamusaba gutanga raporo kandi nta bubasha abifitiye.
Mbandikiye mbasaba gukuraho igihano mwamfatiye cyo kudahembwa amezi atatu kuko mwagendeye ku iperereza,raporo ndetse n’inama byatanzwe biyoborwa bitangwa n’umuntu utabifitiye ububasha
Mugire amahoro
Habanabakize Benjamin arasinya.
Uyu mwarimu aramutse yarakorewe iyi raporo ndetse n’iperereza ryavuzwe n’umuntu utabifitiye ububasha byagenda gute?
Ese Sitati yihariye igenga abarimu ivuga iki?
UMUTWE WA IV: GUKURIKIRANA
AMAKOSA YO MU RWEGO RW’AKAZI
Ingingo ya 48: Inshingano z’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi.
Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi gafite inshingano zo
(a) Gukora iperereza ryo mu rwego rw’akazi ku ikosa umukozi, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ungirije akekwaho hagamujwe gusesengura uburyo ikosa ryakozwemo, ingaruka zaryo ndetse no gukusanya ibimenyetso.
(b) No gutanga inama ku gihano cyafatirwa umukozi, Umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije no gushyikiriza raporo y’iperereza umuyobozi ufite ububasha bwo guhana.
Ingingo mwarimu Habanabakize Benjamin yifashishije yiregura ni ingingo ya 49 na 50
Ese izi ngingo zivugwa zisobanura iki?
Ingingo ya 50: Abagize Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi mu mashuri yisumbuye.
Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi mu mashuri yisumbuye kagizwe n’abantu batanubakurikira:
(a) Umuyobozi w’ishuri wungirije
umuyobozi w’ishuri wungirije
ushinzwe imyitwarire cyangwa
ushinzwe amasomo ku ishuri ridafite ushinzwe imyitwarire akaba na Perezida
(b) Abarimu babiri,umugabo n’umugore
w’akanama;
(c) Ababyeyi babiri,umugabo n’umugore
batorwa na bagenzi babo bavamo
umwanditsi w’akanama;
batorwa n’inteko rusange y’ababyeyi.
Ingingo ya 66: Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu
(1) Umukozi ahanishwa cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu iyo:
(a) Atutse umunyeshuri cyangwa undi mukozi hakoreshejwe amagambo, inyandiko,ibishushanyo cyangwa amafoto.
(b) Akoreye ku ishuri igikorwa gikoza isoni ku mubiri w’undi.
(c) Atubahiruje amabwiriza y’umuyobozi umukuriye mu gihe akurikije amategeko.
(d) Atabyaje umusaruro,akoresheje nabi cyangwa yangije igikoresho yahawe n’ishuri.
(e) Anyweye inzoga mu masaha y’akazi.
(f) Aje ku kazi yasinze.
(g) Akoze ibikorwa bigamije kubuza abakozi cyangwa abanyeshuri imirimo bashinzwe.
(h) Ashoye abanyeshuri mu bikorwa byo kugura,kugurisha cyangwa kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.
(i) Cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifitiye agaciro kangana Frw 300,000 ariko kitageze ku Frw 500,000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.
2.Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano amenyesha mu nyandiko umukozi umunsi igihano gitangirira n’uwo kizarangiriraho.
3.Umukozi uri mu gihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu nta generwa umushahara n’ibindi bigenerwa umuko.
Uyu mwarimu Hakizimana Benjamin n’ubwo yahagaritswe amezi atatu nta gihe kizwi ko yazagarukira mu kazi nk’uko sitati yihariye igenga abarimu ibiteganya ko amenyeshwa igihe atangiriye igihano ni igihe kizarangirira, abarimu benshi bakunze kumvikana no kutanyurwa n’imyanzuro bafatirwa n’akanama kimyitwarire bavuga ko akanama kabafatira ibyemezo hari ubwo babogamira k’umuyobozi akagakoresha.
Leave a comment