Home AMAKURU Musanze:Akurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi we kubushake
AMAKURU

Musanze:Akurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi we kubushake

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 ukurikiranweho icyaha cyo kwica undi ku bushake.

Ubushinjacyaha burarega umusore witwa Muhawenima Jean Pierre wakoraga akazi ku bushumba mu Mudugudu wa Yorodani mu kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze  icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ubushinjacyaha buvuga ko Muhawenimana yakubise nyakwigendera witwa Gakwavu Desire ikintu mu mutwe amutura mu mugezi wa Yorodani arapfa.

Umurambo wa nyakwigendera Gakwavu wabonetse muri uwo mugezi yapfuye maze haboneka telefone ya nyakwigendera Gakwavu uyifatanwe avuga ko yayiguze na  Muhawenimana uregwa.

Impamvu zikomeye zituma Muhawenimana akekwa nkuko ubushinjacyaha bubivuga  ni uko iyo telefone ya nyakwigendera yafatanwe uriya muntu wayiguze akavuga ko yayiguze na Muhawenimana uregwa.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko Muhawenimana uregwa yari umuturanyi wa nyakwigendera.

Indi mpamvu ituma Muhawenimana akekwa kwica nyakwigendera Gakwavu ni uko hari umutangabuhamya uvuga ko yabonye Muhawenimana agurisha telefone ya nyakwigendera Gakwavu.

Raporo ya muganga ivuga ko nyakwigendera yishwe akubiswe ikintu mu mutwe.

Kubera izo mpamvu  binagendanye n’uburemere bw’icyaha, ubushinjacyaha busaba ko  yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impungenge ko afunguwe yatoroka ubutabera kandi iperereza rigikorwa

Muhawenimana aburana ahakana icyaha aregwa, akavuga ko uwo bavuga yagurishijeho telefone atamuzi ndetse atazi naho aturuka kuko we nta telefone ya Gakwavu yagurishije.

Muhawenimana ati”Ndasaba ko narenganurwa nkafungurwa.”

Umucamanza azatangaza icyemezo muri uku  kwezi kwa Kamena 2025.

Uyu Muhawenimana yatawe muri yombi mu kwezi Kwa gatanu 2025 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza akaba yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...