Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza yataye muri yombi umusore witwa Ndayambaje Idrisa w’imyaka 23 y’amavuko, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko.
Bivugwa ko uyu musore yadukiriye uyu mwana ubwo nyirakuru yari amutumye ku isanteri ngo ajye kumugurirayo ibintu byoroheje ashobora gutwara.
Ibi byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Cyabakamyi ho mu Mudugudu wa Gasanze, uwo nyirakuru witwa Mukankuranga Janviere w’imyaka 70 y’amavuko, ari na we wari wamutumye mu isanteri, akaba yaramutegereje agaheba, agiye kumushaka asanga uwo musore amuri hejuru.
Mukankuranga aganira na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize ati: “Nari namutumye ku isantere kugurayo ibintu, ndategereza ndaheba dukomeje gushakisha tumusanga mu murima duhingamo itabi dusanga rero umusore Ndayambaje amuryamye hejuru atubonye ariruka gusa yaje gufatwa, ndifuza ubutabera.”
SP Mwiseneza Jean Bosco, uvugiravPolisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, wahamije ko uwo mwana yahishe yihutishirizwa kwa muganga.
Ati: “Iyo nkuru twayimenye ko Ndayambaje Idris w’imyaka 23 y’amavuko, yasambanyije umwana w’umukobwa ufite imyaka 5. Kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, umwana yajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri, ubu ipererza rirakomeje.”
SP Mwiseneza akomeza avuga ko Polosi y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu guhashya abahohotera abana bangiza ahazaza habo, ndetse n’abishora mu ngeso zifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Leave a comment