Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, wasanzwe mu kibaya cya Mugogo yapfuye.
Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Busogo ho mu Kagari ka Gisesero.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera, bavuga ko ku wa Gatatu yari ari mu isantere ya Byangabo aho yari yagiye kureba umupira kuri televiziyo.
Muramu wa nyakwigendera yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubwo yari agiye mu kazi nk’ibisanzwe, yahuye n’umugabo amubwira ko hari umuntu abonye aryamye mu kibaya kandi ko ashobora kuba atamerewe neza.
Akomeza avuga ko ubwo yari akomeje urugendo yatangiriwe n’undi muntu amumenyesha ko basanze muramu we munsi y’ikiraro yashizemo umwuka.
Iyi nkuru iracyakurikiranwa
Leave a comment