Home AMAKURU Musanze: Umugabo yasanzwe mu kibaya cya Mugogo yapfuye
AMAKURU

Musanze: Umugabo yasanzwe mu kibaya cya Mugogo yapfuye

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, wasanzwe mu kibaya cya Mugogo yapfuye.

Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane taliki 01 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Busogo ho mu Kagari ka Gisesero.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera, bavuga ko ku wa Gatatu yari ari mu isantere ya Byangabo aho yari yagiye kureba umupira kuri televiziyo.

Muramu wa nyakwigendera yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubwo yari agiye mu kazi nk’ibisanzwe, yahuye n’umugabo amubwira ko hari umuntu abonye aryamye mu kibaya kandi ko ashobora kuba atamerewe neza.

Akomeza avuga ko ubwo yari akomeje urugendo yatangiriwe n’undi muntu amumenyesha ko basanze muramu we munsi y’ikiraro yashizemo umwuka.

Iyi nkuru iracyakurikiranwa

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Nyamasheke: Uwarokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi

Umuntu utaramenyekana yishe Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi...

Mu mugezi wa Rusizi hatoraguwe imirambo y’abambaye impuzankano ya FARDC

Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa...

Kicukiro: Nyuma yo kuva Iwawa umugore we akamubura yasanzwe mu ishyamba yarishwe

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Niyonsaba Janvier w’imyaka 37...

Huye: Umucuruzi yishe umukiliya we amuziza inzoga igura 300 RWF

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umucuruzi w’inzoga witwa Mazimpaka François w’imyaka...