Abantu batatu bo mu karere ka Musanzebakoraga mu kabari batawe muri yombi nyuma yo gukekwa ko bakibise umusaza w’imyaka 67 y’amavuko bikarangira apfuye.
Uyu musaza wari umunyabugeni, yakubitiwe mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza ho mu Mudugudu wa Kungo, mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Kamena 2025 ahagana Saa 20:30’.
Umwe mu bagore b’uyu musaza, yavuze ko yamusanze aryamye kuri aka kabari afite ibisebe bitatu, yakomeretse mu gahanga, ku mutwe ahagana inyuma no mu rukenyerero.
Akomeza avuga ko yagerageje kubaza umuzamu wo kuri ako kabari amubwira ko ari inzoga zamugize ko, nyuma avuga ko yari atashye ahura n’abandi bagabo batatu basubira mu kabari buri wese akoresha ibihumbi 2 Frw.
Ngo yageze ku muryango bamusaba kwishyura ibihumbi 8 Frw, kandi we ayo yari yakoresheje yari yayishyuye ariko kubera ko yabanje kwanga kwishyurira abo bari bari kumwe, bakiranyeho gake aragenda ariko agaruka yakubiswe.
Mu marira menshi n’agahinda kavanze n’ikiniga uyu mugore wa nyakwigendera yasabye ko ababikoze bashyikirizwa Ubutabera bakabiryozwa.
Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Ndayambaje Kalima Augustin, yemeje ko batatu batawe muri yombi, ndetse iperereza rikomeje ku cyaba cyarateye uru rupfu.
Ati :“Amakuru twayamenye ejo nimugoroba tuyahawe na muramu we, yaraduhamagaye atubwira ko yakubiswe akajyanwa mu bitaro ariko agapfa arimo kujyanwayo, batatu barimo n’ukuriye akabari, umusekirite na mucoma n’ubwo tutazi neza niba aribo bamukubise barafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje, kuko bari mu kabari ariko ntibatange amakuru bagashaka kuyahishira.”
Akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.
Yanaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umuntu, abasaba ko mu gihe bakorewe urugomo badakwiriye kubanza kwiyunga, ndetse yanasabye abafite ubushabitsi kurushaho kurinda umutekano w’abakiliya.
Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Leave a comment