Mu Karere ka Musanze haravugwa Ruswa irigutangwa muri mitasiyo kuri ba Diregiteri b’amashuri
Ibi bivuzwe nyuma y’uko aba Diregiteri bakoze ikizamini cyi icyongereza(English profeciency) abenshi bagataha bimyoza imoso bavuga ko batsinzwe, bikavugwa ko abatsinzwe bazagirwa abarimu ba kigisha.
Aha mu Karere ka Musanze hari amakuru avuga ko hari Ruswa gutangwa mu bijyanye n’iyimurwa rya ba Diregiteri, bivugwaga ko harigutangwa ruswa bigakurwaho, ibi byazamuwe n’ubutumwa bwanditswe n’umunyamakuru Samu Kabera usanzwe ugira amakuru menshi mu burezi yagize ati:” i Musanze mu bijyanye na mutation mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ngo amafaranga aravuza ibuhuha zimwe zikaba cancelled.Ibi Meya ashobora kuba ntakintu abiziho ahubwo ni deal ikorwa…”
Ubu butumwa bwaje buherejekwe n’ifoto y’ubutumwa(screen shoot) buvuga ngo:”Mbese ikintu bita ruswa muri Education mu Karere ka Musanze kimirijwe imbere kandi gihawe intebe n’abashinzwe uburezi mu karere”.
Uyu munyukuru ukunze kwita isoko y’amakuru ye ko ari Drones ze zimuha amakuru yongeye kwandika ati:” Drones Amakuru zatangiye kubona amwe ni deal ya Miliyoni 4 ku muntu ugomba gusimbura uwo muri ESSA bivugwa ko ageze mu zabukuru biteganywa ko ashobora kujyanwa muri GS imwegereye ariko uzamusimbura recruitment ni Miliyoni 4, amakuru ziracyayafata ku bwinshi,… aba Comptable bo byagenze sawa.”
Nyuma y’ubutumwa bwose Akarere ka Musanze nabo basubije kuri X yahoze yitwa Twitter bati:” Mwaramutse neza Sam? Nta mutation irakorwa mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.Mutation zikorwa hashingiwe ku bintu bitandukanye bigamije kuzamura ireme ry’uburezi. Bikorwa mu mucyo kandi ku bufatanye n’inzego zitandukanye.”
Ibi byazamuye amarangamutima yabamwe basanzwe ba kurikira Samu Kabera maze barandika kuri Twitter ubutumwa kuri iyi ngingo, uwitwa Ijamboryumwana ati:”Muzaturebere n’ingaruka izi mutation za hato na hato zizagira ku myigire y’abana.”
Uwitwa Cyprien Nshimiyimana ati:”Drone nizigerayo zirafata n’utundi turere ziraca hejuru. Uzatwereke gake.kuko muri education ngo harimo deals mayors batazi.”
Undi wiyita Hûtzt ati:” Mutation za bayobozi b’ibigo Impamvu idashoboka nuko Badiregiteri bagize ibigo nkingo zabo iyo bashaka kuhamukura atanga ibye byose!! akahaguma.”
Akomeza agira ati:”Uri tayari Sam!!! Drone yawe irakora kbs Igihugu gitabare akarere kadashya da!!!”
Uwiyita Kaburimbo ati:”ba DDE nabo bakunda Ruswa cyane.”
Uwiyita Umunyacyaro ari:”Aya makuru ntabwo yizewe.Kuko babikora hagendewe ku mabwiriza ya REB, kandi n’umukozi wa REB aba ahibereye, ahubwo ubwo bamwe ntibishimiye Aho boherejwe.Kuko bamwe ibigo babigize nkakarima kabo.”
Undi ati:”Mutation zirimo ibibazo ahantu hose, menya hakenewe gukosoka nyinshi.”
Undi ati:Hari district imwe mu myaka yashize ngo Capitation Grant iyo yatangwaga Diregiteri uyobora ikigo biga babamo(boarding school) yagombaga ku
gutanga miliyoni 3 naho uyobora ikigo biga bataha(day school) agatanga miliyoni 1 kuri buri gihembwe kugira ngo ba komeza bayobore.
UMURUNGA.COM twashatse kumenya amakuru kuri iri yimurwa (mutation) rivugwamo ruswa tuvugisha madam Alice Umutoni usanzwe ariwe Muyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Musanze mu kiganiro twagiranye yagize ati:Oya sinzi aho biri kuva rwose,hari ibyo wumva ukabura icyo ubikoraho,gusa iyo abayobozi bimuwe bisabwa muri Minisiteri y’uburezi kandi nayo kugira ngo yimure umuntu nuko uyibwira impamvu.”
Akomeza avuga ko ari aba batekereza ko bashobora kwimurwa ariko bikorwa na Mineduc, ariko akarere gashobora kubisaba katanze impamvu bigasuzumwa akomeza ahakana ibya mutasiyo z’abayobozi ati :” Oya erega nta mitasiyo ziritangwa ubundi umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ndetse n’umwarimu bimurwa na REB cyangwa RTB gusa Akarere gashobora gusaba ko Umuyobozi, Umuyobozi w’Ishuri Wungirine cyangwa Umwarimu bimurwa mu nyungu z’Akazi, bigakorwa n’Urwego rubifitiye ububasha nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe n’umuyobozi w’Akarere nk’uko biteganwa na Sitati igenga abakozi bo mu burezi”.
Ibi bikorwa n’ibigo bishamikiye kuri Mineduc REB na RTB gusa akarere gashobora gutanga icyifuzo kigasuzumwa ntabwo kimura.
Amakuru umurunga.com/ twamenye icyateye aba Diregiteri ubwoba nuko kuwa Kane abacungamutungo (Comptable) bo bamaze kwimurwa, bituma abayobozi nabo batekereza ko bazimurwa
Ese sitati abarimu n’abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze iteganya iki?
Iteka rya minisitiri w’intebe No 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze cyane mu ngingo ya 43 ivuga ku iyimurwa naho 45 ivuga ibijyanye n’isuzumamikorere rusange ry’abayobozi.
Ingingo ya 43: Igihe cyo gusaba kwimurwa
(1) Umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umwarimu bashobora gusaba kwimurwa iyo bamaze nibura imyaka itatu mu kazi kandi umwaka w’amashuri urangiye.Umuyobozi w’ishuri umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umwarimu wimuwe afite uburenganzira bwo gusaba kwi murirwa ahandi mu kazi ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze nyuma y’imyaka itatu.
(2) Iyo hari impamvu zihariye, umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umwarimu bashobora gusaba kwimurwa mbere y’uko igihe giteganyijwe mu gika (1) cy’iyi ngingo kirangira.
(3) Minisiteri ifite uburezi mu nshingano yibwirije cyangwa ibisabwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere ishobora kwimura umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umwarimu mu nyungu z’uburezi ikabimenyesha abayobozi bireba.
(4) Ku mashuri b’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano, umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije ashobora kwimurwa bisabwe na nyir’ishuri ry’uburezi bw’ibanze bikemezwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.
Hirya no hino hakunze kumvikana umwuka mubi mu mashuri hagati y’abayobozi b’amashuri bitewe nicyo bamwe mu barimu bita itonesha rikorwa n’Umuyobozi w’ishuri iyo ahamaze igihe kinini,naho abayobozi nabo bagashinja abarimu kwigira intakoreka ibi byombi bikazambya ireme ry’uburezi.
Bivugwa ko ari bimwe bituma burigihe umubare mu nini w’abarimu bakunze kumvika buri mwaka bashaka kwimuka hari ababa bahunga amatiku abandi bashaka kwegera imiryango yabo bigatuma abasaba baba benshi.
Hakunze kumvikana abatanga ibitekerezo ko NESA isanzwe ishinzwe ubugenzuzi yafatanya na REB maze bagashyiraho igihe Diregiteri atarenza ayobora ikigo kimwe kuko hari aho usanga hari abamaze igihe kirere.
