Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS ushinja uhagarariye ishuri imbere y’amategeko akaba nyirikigo ubuhemu n’ubujura bikorerwa ababyeyi, aho yabigarutseho muri raporo yahaye ubuyobozi bw’Akarere.
Iyo raporo irimo ko ababyeyi basabwa amafaranga atagira icyo amarira ikigo, kuba abanyeshuri biga muri Sainte Trinite Nyanza TSS barya nabi n’ibindi.
Uhagarariye ishuri imbere y’amategeko, ahakana ibyo birego avuga ko uriya muyobozi w’ishuri ari we munyamakosa.
Umuyobozi w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS aherutse kugeza raporo ku buyobozi bw’akarere ka Nyanza yise imvano y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iri shuri.
Ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS riri mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.
Mbiteziyaremye Jerôme (Directeur waryo) yavugaga ko kuva muri Nzeri 2024 ari umuyobozi w’ishuri, mu ishuri ayoboye harimo ibikorwa by’ubuhemu n’ubujura byagiye bikorwa n’umuyobozi mukuru urihagarariye imbere y’amategeko afatanyije n’umuhuzabikorwa w’ibigo byeguriwe Ubutatu Butagatifu.
Ku isonga uriya muyobozi w’ishuri yavuze ko bariya bayobozi abashinja kunyereza amafaranga yagenewe abanyeshuri mu kubona ibikoresho bishira (consumables) ndetse n’ibibafasha gukora imyitozongiro (pratiques).
Directeur w’ishuri Mbiteziyaremye Jerôme avuga ko ubusanzwe bisaba ipiganwa kugira ngo haboneke ba rwiyemezamirimo babifitiye ububasha n’ubushobozi kugira ngo bazabafashe mu buryo bwemewe n’amategeko kubona ibikoresho bishira, ariko muri Sainte Trinite Nyanza TSS ho siko bimeze.
Avuga ko yategetswe guhagarika no gukura ku rutonde uwari watsindiye isoko ryo kubagemurira ibikoresho bishira ahubwo ategekwa guha isoko undi utaripiganiye, ndetse akanategekwa gusinya ku mpapuro zahimbwe ashyizweho igitsure aho Directeur yemeza ko udasinye izo nyandiko mpimbano yirukanwa, kandi iyo izo nyandiko mpimbano zidasinywe abakozi badahembwa.
Directeur Jerôme akemeza ko ibi byagize ingaruka kuko abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu batakoze pratique n’imwe mu gihembwe cya mbere, ndetse no mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ikindi kandi Directeur yemeza ko byagize ingaruka kuko abanyeshuri biga ubukerarugendo biteranyirije amafaranga bakorera urugendoshuri i Huye.
Muri iyi raporo ikubiye mu ngingo esheshatu harimo iyo Directeur yise ibikorwa by’ubujura bikorerwa ku nyandiko ihabwa ababyeyi bakunda kwita “Babyeyi”.
Directeur Jerôme avuga ko ababyeyi batswe Frw 8000 y’amakarita ane kuri buri munyeshuri aho ayo makarita batayahawe ahubwo we nka directeur yategetswe gutanga amakarita y’ibipapuro afite agaciro ka Frw 600.
Kuri iyo nyandiko ihabwa ababyeyi kandi hari Frw 7000 y’ibikoresho yatswe kuri buri munyeshuri ariko ibyo bikoresho ntibyaguzwe, kandi ibyo bikoresho ntibigaragara ndetse ntibizwi.
Directeur kandi avuga ko buri mubyeyi w’umunyeshuri yatswe Frw 2,500 ngo ya online services (school gear) gusa ngo iyi school gear ni baringa ntayo bishyura.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu bategetswe kuzana Frw 10,000 buri wese ngo bazarya mu gihe bazaba bari mu bizami bya leta, ariko inzara irabica n’ubundi.
Directeur Jerôme avuga ko abanyeshuri barya nabi nk’impungure zitagira ibishyimbo, kandi ukora muri ‘stock’ akaba mwenewabo wa nyirikigo adakorwaho.
Directeur ati: “Iyo mitekere ituma abanyeshuri bakarota (basohoka) ikigo bakajya gushaka ibyo barya mu isantere ya Butansinda.”
Directeur avuga ko abarimu ayobora bahembwa amafaranga macye ku buryo bajya ahandi kuko kuva muri Nzeri mu mwaka wa 2024 bamaze gutakaza abarimu 17 n’andi makosa ashinja uhagarariye ishuri imbere y’amategeko akaba na nyiriki iki kigo.
Directeur arasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza gukurikirana ibi bibazo kuko yemeza ko abanyeshuri n’abarimu bagowe.
Asaba ubuyobozi bw’akarere gufasha ababyeyi gusubizwa amafaranga bagiye bategekwa gutanga ubu yaburiwe irengero, akaba ntacyo yamariye abana babo mu myigire yabo.
Directeur kandi muri iyi raporo yavuze ko ari guhigwa bukware ngo afungwe, agasaba gufata ingamba zikomeye ku buryo abana b’abanyarwanda batazongera kwangirikira muri kiriya kigo.
Dr. Usengumuremyi J.M.V ushinjwa kwiba ababyeyi barerera mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, mu kiganiro yagiranye na bagenzi bacu b ’UMUSEKE yahakanye ibyo aregwa, ahubwo amakosa yose ayashyira kuri Directeur Jerôme umushinja.
Yagize ati: “Directeur Jerôme yariye ‘minerval’ z’ababyeyi aho bamwohererezaga amafaranga kuri telefone ye akayarya, akanacura inyandiko mpimbano maze abashinzwe umutungo bakwirukana abana batatanze ‘Minerval’ ababyeyi na bo bati ‘twayahaye Directeur arayarya’, ubu Directeur yatorotse akazi.”
Dr. Usengumuremyi yemeza ko bashatse undi muyobozi w’ishuri kuko bari basabye gukurikirana amakosa ya Directeur Mbiteziyaremye Jerôme ngo ashishimura (yandika) icyo yise “ikintu kidafite ishingiro.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nadine Kayitesi yavuze ko iki kibazo batangiye kugikurikirana ngo barebe uko bimeze cyane ko ari ishuri ryigenga, bashyizeho itsinda ribikurikirana.
Leave a comment