Mu mugezi wa Nyabarongo hagaragaye ingona ifite mu rwasaya umurambo w’umuntu utaramenyekana iri kuwurya, abantu bagerageje kuyiwambura icubira mazi barayibura.
Ku wa 25 Nzeri 2025, nibwo abaturage babonye iyi ngona mu gice cy’Umugezi wa Nyabarongo giherereye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru avuga ko hari abaturage babonye iyi ngona iri kugendana umuntu mu mazi, bahita batabaza inzego z’umutekano, baje ihita ibikanga yibira mu mazi ijyanye n’uwo murambo.
Umuhuzabikorwa w’Urwego Rwunganira uturere mu Gucunga Umutekano (DASSO), mu Murenge wa Runda, avuga ko ari mu batabaye bwa mbere, nawe akibonera iyo ngona ifite umurambo w’umuntu mu rwasaya.
CIP Kamanzi Hassan, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, na we yatangaje ko bakibimenya, bahise batangira ibikorwa by’ubutabazi ngo bashakishe uyu murambo, utaramenyekana inkomoko n’imyirondoro.
Yagize ati: “Polisi na RIB bagiye ahabereye ibi byago, tugeze aho abaturage batweretse dusanga ingona imaze kumanukana uwo murambo mu mazi, twatangiye ibikorwa by’ubutabazi. Ntiturabasha kumenya niba ari umugabo cyangwa umugore, ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, ngo hashakishwe niba yaza kuboneka.” (IGIHE)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
