Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, asobanura ko nyuma yo kwica mukuru we, Dufatanyenimana na we yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yari yahambiriye mu giti, ariko akitura hasi.
CIP Kamanzi yagize ati: “Yabanje gutema amaguru, amaboko n’umutwe aramwica. Nyuma yo gukora ayo marorerwa, yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti, agwa hasi, abaturage bahita batabara.”
Bamwe mu baturage bavuga ko ubwo bamushakishaga basanze yaguye mu mukingo, bamujyana kwa muganga kubera uko yari ameze nabi. Ubu arwariye mu Bitaro bya Kabgayi.
CIP Kamanzi avuga ko impamvu y’ayo mahano ari amakimbirane y’abo bavandimwe ashingiye ku businzi, anasaba abaturage kujya begera inzego z’ibanze mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo kugira ngo bikemurwe bitaragera aho kwicana.
“Polisi ntizihanganira abantu bakora ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi. Amategeko arahari kandi azakurikizwa,”
Nyakwigendera na murumuna we bari basanzwe babana mu cyumba kimwe, ariko buri wese aryama ku gitanda cye. Umurambo wa Nshamihigo Gilbert wajyanywe i Kabgayi gukorerwa isuzuma.
