Home AMAKURU Muhanga: Umugabo birakekwa ko yiyahuye bitewe n’umugore wasanishije inzu atabizi
AMAKURU

Muhanga: Umugabo birakekwa ko yiyahuye bitewe n’umugore wasanishije inzu atabizi

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Zigiranyirazo Joseph w’imyaka 31 y’amavuko wasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Kamena 2025, mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Rukeri ho mu Mudugudu wa Busindi.

Amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwe yaturutse ku mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu babamo.

Gitifu w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yatangaje ko Nyakwigendera wari usanzwe akorera akazi ke muri Uganda, yagarutse mu rugo asanga umugore we hari amafaranga angana n’ibihumbi 170 RWF y’ingurane ku butaka bari bafite ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo ya II, yakoresheje mu gusana inzu batuyemo.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo atishimiye ikoreshwa ry’ayo mafaranga, kuko yahise abwira mushiki we ko atakwihanganira iki cyemezo umugore yafashe batacyumvikanyeho.

Yagize ati: “Yahise yinjira iwe mu rugo saa tanu za ku manywa abana n’umugore badahari afungura Radiyo afata Urwego n’umugozi arizirika dusanga yashizemo umwuka.”

Gitifu Gakwerere avuga ko nta yandi makimbirane aba bombi bari basanganywe usibye ayo mafaranga umugore we yakoresheje asana inzu batuyemo.

Gitifu Gakwerere avuga ko bajyanye n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, basanga umurambo wa Zigiranyirazo ukiri mu mugozi kandi nyirawo yarangije gupfa.

Yongeraho ko RIB yarangije gukora iperereza ku rupfu rwa Zigiranyirazo Joseph, akaba agomba gushyingurwa bitarenze ejo kuri uyu wa kane.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...