Kuri uyu wa Mbere Taliki 29 Nzeri 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu Murenge wa Rugendabari, Ndacyayisaba Ildephonse, akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya Leta.
Amakuru avuga ko uyu mukozi wari ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kibangu, nyuma akimurirwa mu Murenge wa Rugendabari ari naho yafatiwe, yandikwagaho za Sheki zitandukanye ahawe na Gitifu w’Umurenge.
Ayo mafaranga ngo yayabikuzaga muri Banki adafite ibisobanuro n’impapuro zibikwa mu biro by’Umucungamali.
Ubwo hakorwaga igenzura ry’abakozi b’Akarere ka Muhanga, nibwo ayo manyanga yatahuwe, babasha gutahura ko hari miliyoni zirenga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, zanditse mu mazina ya Ndacyayisaba Ildephonse bamusabye ibisobanuro arabibura.
Bivugwa ko aho Gitifu w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valerie n’umucungamali w’uyu Murenge bafatiwe, Akarere kahise kohereza Ndacyayisenga gukorera mu Murenge wa Rugendabari kugira ngo adakomeza gusibanganya ibimenyetso.
Umwe muri abo bakozi yagize ati: “Niwe wasaga n’uyoboye Umurenge kuko ntacyo Gitifu yakoraga Ndacyayisaba atacyemeje.”
Amakuru avuga ko nyuma y’itabwa muri yombi rya Gitifu w’Umurenge Mukamutali Valerie n’Umucungamali witwa Munyampundu Védaste, muri uyu Murenge inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukora akazi kazo.
Bivugwa ko iri perereza ryakozwe n’abarimo, Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, abunganizi babiri mu mategeko ba Gitifu w’Umurenge, Umukozi wa RIB, Abagenzuzi batatu b’Akarere ka Muhanga ndetse na Polisi nkuko bivugwa.
Bikavugwa ko izo nzego zasanze muri uyu Murenge harakozwe amanyanga menshi kandi adafitiwe ibisobanuro.
Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje kumenya icyo RIB ivuga kuri iki kibazo, gusa ubwo twakoraga iyi nkuru, Umuvugizi wa RIB yari atarasubiza ubutumwa bamwandikiye nkuko babitangaje.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
