Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, yataye muri yombi umugore n’umusore bahererekanyaga umufuka w’urumogi.
Aba bafatiwe mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli ho mu Mudugudu wa Kabeza, ku wa 28 Gicurasi 2025.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamije iby’aya makuru.
Yagize ati: “Umufuka w’urumogi bafatanywe ufite ibiro 25 kandi uyu mugore twari tumufiteho amakuru.”
SP Emmanuel Habiyaremye, ko uyu mugore bafatanye urumogi yigeze gufungirwa iki cyaha na none, arangiza igihano arafungurwa.
Avuga ko umusore wari urumushyiriye asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare.
Akomeza avuga ko Polisi yihanangiriza umuntu wese utekereza gukora icyaha nk’iki cyangwa ibindi byaha kubivamo kuko bibwira ko bibahira. (Umuseke)
Leave a comment