Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga bavuga bigiye byinshi ku itsinzwi y’abana babo basoje amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, batabashije kubona amanota abemerera kuva mu mwaka bigagamo bakimukira mu mwaka ukurikiyeho, bavuga ko biyemeje gufata ingamba.
Bamwe muri abo babyeyi bavuga ko biyemeje guhindura imyumvire, bakareka kwigira ba ntibindeba ku bijyanye n’imyigire y’abana babo kuko bamenye ko uruhare rwabo mu mitsindire y’ibizamini abana babo bakora ruba rukenewe.
Murekatete Esperence utuye mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko umwaka ushize umwana we yatsinzwe ikizamini cya Leta bigatuma yitekerezaho agafata icyemezo cyo kwita ku wundi afite uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Murekatete Esperence yagize ati: “Jyewe umwaka ushize w’amashuri nari mfite umwana mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yatsinzwe ikizamini cya Leta abura amanota atatu gusa. Ndabyishinja kuko iyo mukurikirana sinigire ntibindeba amanota yabuze aba yarayabonye.”
Akomeza avuga ko yafashe ingamba kugira ngo murumuna we uri mu mwaka wa gatandatu azatsinde, izo ngamba zirimo kumukurikiranira hafi no gufatanya n’abarimu akurikirana imyigire ye.
Undi witwa Nsabimana Leonidas wo mu Murenge wa Shyogwe na we avuga ko yumvaga ko umwana wagiye ku ishuri bihagije, ariko nyuma yo kubona atsinzwe ikizamini cya Leta yihaye intego.
Ygize ati: “Mfite abana babiri umwe ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ni na we watsinzwe ikizamini cya Leta umwaka ushize na ho murumuna we agiye mu mwa wa gatatu w’amashuri yisumbuye. rero nabonye isomo ryo gutuma ngiye kumukurikirana, kuko mbere numvaga ko bihagije kubashakira ibikoresho bakajya kwiga.”
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko Inzego z’ubuyobozi, abarimu ndetse n’ababyeyi bakwiye gufatanya gukurikirana imyigire y’abana kugira uregero gutsinda kw’abanyesuri babonye umwaka ushize ruzamuke.
Meya Katitare yaboneyeho no gushimangira ko gutsinda neza bishoboka igihe buri wese azaba akora icyo ashinzwe hakabaho gusenyera umugozi umwe.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka ushize w’amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yo mu Karere ka Muhanga bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batsinze ku kigero cya 75,5%.
Ni mu gihe abigaga mu Cyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye muri aka Karere bo batsinze ku gigero cya 60,3%. (Imvaho Nshya)
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
