Home AMAKURU Muhanga: Arashinja Gitifu kumuhondagura akamugira intere
AMAKURU

Muhanga: Arashinja Gitifu kumuhondagura akamugira intere

Yamfashije Renatha arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Akagari atuyemo  n’Ushinzwe umutekano  ku mukubitira mu Kagari, bakamusiga ari intere.

Yamfashije Renatha atuye mu Mudugudu wa Cyibumba, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga.

Yamfashije avuga ko Mudugudu yinjiye iwe mu rugo ari kumwe n’undi mugabo, bamubwira ko baje gusaka iwe mu rugo kubera ko hari ibitoki by’umuturage bakeka ko yibye.

Yamfashije avuga ko yabemereye ko ibitoki afite yabiguze n’abantu azi arabababwira.

Avuga ko banze kubyemera ahubwo bakomeza kumuhatira gushinja undi mubyeyi witwa Nyampinga Thèrese ko ariwe umutuma.

Ati:”Bahise bamfata, banjyana ku Kagari mpasanga Gitifu n’Ushinzwe Umutekano barampondagura.”

Uyu muturage avuga ko yakubiswe Inkoni ku kibuno, ku maguru ndetse n’inshyi mu matwi, bukeye bwaho bamushyikiriza Polisi.

Ati:”Bangejeje kuri Polisi  naharaye ijoro rimwe sinigeze ngoheka kubera ibyo bisebe.”

Yamfashije avuga ko Umupolisi yumvise ataka aza kureba uko amerewe asanga ababaye cyane ahita amwohereza ku Bitaro i Kabgayi ngo abanze yivuze.

Gitifu w’Akagari ka Sholi Niyibizi Sylvain ahakana ibyo uyu mubyeyi amushinja, akavuga ko atigeze amukubita kuko atazi abamukubise.

Ati:”Cyakora icyo  abo bantu basanze iwe n’ibitoki 20 niwe wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari”

Gitifu Niyibizi avuga ko yategetse ko bamuzana ku Kagari ku mpamvu yo kumucungira umutekano kubera ko yabonaga ba nyir’ibyo  bitoki bashobora kumugirira nabi.

Avuga ko uyu muturage bashinja ubujura yagejejwe ku Kagari we yagiye yasigaranye na Mutekano.

Gitifu Niyibizi avuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.

Niyonshuti Albert Ushinzwe  Umutekano mu Kagari ka Sholi yabwiye bagenzi bacu b’ikinyamakuru UMUSEKE ko yemera ko yamujyanye ku biro by’Akagari abisabwe na Gitifu ahamugejeje, amukingirana mu cyumba asigira umuturage ifunguzo.

Ati:”Nasanze Gitifu yahavuye  musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita.”

Umunyamakuru kandi yasanze uwitwa Nyampinga Thèrese abo bakozi bifuzaga ko Yamfashije ashinja ubujura yaje kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga gutanga ikirego cy’abamufungishije Inzego z’Ubugenzacyaha zikamurenganura kuko zasanze nta cyaha kimuhama.

Cyakora bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu bahamya ko Yamfashije Renatha atigeze akubitirwa muri uyu Mudugudu.

Yamfashije avuga ko ubujura ashinjwa atabwemera kuko abo baguze ibitoki bahari kandi yabavuze ariko ntibakurikiranwa.

Written by
Sam Kabera

Sam Kabera is a Rwandan journalist and media professional who has been active in the field since 2015. He has contributed to various media outlets, including Nonaha.com,Bwiza.com,ATV and Hanga.rw, and has also worked in television journalism. Kabera's contributions to Rwandan media and education reflect his commitment to promoting inclusive and impactful storytelling in both journalism and academia. Through his multifaceted roles in journalism, education, and community service, Sam Kabera has made significant contributions to Rwandan society, promoting inclusive development and positive change.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...