Ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa Rugombo, Intara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi, hasanzwe imirambo ibiri y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Itangazamakuru ry’i Burundi rivuga ko iyi mirambo yagaragaye ku wa 15 Gicurasi 2025, mu masaha y’umugoroba, bikaba byarasize impungenge n’urujijo mu baturage bibazaga aho yaba yaturutse n’abo bantu abo ari bo.
Bamwe mu baturage batuye ku musozi wa Rusiga bavuga ko abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi ari bo babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi y’agace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Bamwe mu bakozi b’inzego z’umutekano ntibemeranya ko iyo mirambo ari iy’abasirikare ba Congo koko, ahubwo bamwe bavuga ko ari urubyiruko rw’Imbonerakure rwoherejwe kurwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Bivugwa ko hari bamwe muri urwo rubyiruko bashatse guhunga iyo ntambara, bituma bicwa kugira ngo batazagira amabanga bakwirakwiza ajyanye n’iyo ntambara bari kurwana.
Umwe mu baturage yagize ati: “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”
Mu gihe bantu bibazaga byinshi kuri iyo mirambo, imodoka ifite plaque D0517A, bivugwa ko ari iy’abakozi b’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi (SNR) yagezr aho iyo mirambo yari iri ihita iyitwara, ariko nta muntu n’umwe wigeze umenyeshwa aho yajyanywe.
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’iperereza mu Ntara ya Cibitoke buratangaza kuri icyo kibazo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rugombo avuga ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.
Hari amakuru avuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye muri Cibitoke, kuko mu myaka ishize, hagiye haboneka indi mirambo mu mugezi wa Rusizi, rimwe na rimwe harimo n’igaragara ko ari iy’abamaze igihe kirekire bishwe.
Leave a comment