Kigali, ku wa 11 Ukwakira 2025 — Minisitiri w’uburezi Dr. Joseph Nsengimana, yifatanyije n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe Siyansi n’Imibare (AIMS Rwanda) mu birori byo gusoza amasomo ku banyeshuri 30 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Imibare ikoreshwa mu gukurikirana indwara (Mathematical Epidemiology) no mu kubara no guhangana na malariya (Malaria Modelling).

Aba banyeshuri bakomoka mu bihugu 12 bya Afurika, barimo abagore 14, bakaba barangije amasomo yabo mu ishami rigamije guhuza imibare n’ubumenyi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima n’iterambere.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nsengimana yashimye uruhare rwa AIMS Rwanda mu guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi bushingiye ku mibare, avuga ko iyi gahunda ifasha Afurika gutegura urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye.

“Binyuze muri AIMS, ntituri guteza imbere gusa ubuhanga mu mibare n’ubumenyi, ahubwo turanashora imari mu mutungo w’agaciro kurusha indi Afurika ifite — abantu bayo,”— Dr. Nsengimana.
Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira gahunda zose zifasha mu guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga n’udushya, nk’imwe mu nkingi zubakira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Yakomeje ashimira AIMS Rwanda ku musanzu wagaragaye mu guteza imbere abashakashatsi n’abahanga bashobora gukoresha imibare mu gukemura ibibazo bifatika mu bijyanye n’ubuzima, uburezi n’ubukungu.
“Ubumenyi nk’ubu ni ingenzi mu kubaka Afurika yigenga, yihagije kandi iyoborwa n’abaturage bayo ubwabo,”— Dr. Nsengimana.
Ku ruhande rwa AIMS Rwanda, ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko buri ku isonga mu guteza imbere uburinganire mu burezi bwa siyansi, aho abagore bakomeje kwitabira amasomo y’imibare n’ubumenyi ku rugero rushimishije.

AIMS Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, ikaba imwe mu bigo by’Afrika bihuriza hamwe abahanga mu mibare n’ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere ibisubizo bishingiye ku mibare bigamije iterambere ry’umugabane.


