Minisitiri w’Uburezi atanze ubutumwa bukomeye kuri gahunda Nzamurabushobozi

admin
1 Min Read

Minisitiri w’Uburezi, Nyakubahwa Joseph Nsengimana, yashimiye abarimu bitabiriye amahugurwa ya gahunda ya Nzamurabushobozi, igamije gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire.

Minisitiri yagaragaje ko iri ari igikorwa cy’ubwitange n’ubupfura, aho umwarimu yegera umunyeshuri wese akamufasha kugera ku rwego ruboneye. Yashimye uruhare rukomeye rw’abarimu mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, anabasaba gukomeza gushyira imbere inyungu z’abana bigisha.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko gahunda Nzamurabushobozi atari igikorwa cy’igihe gito, ahubwo ari inzira yo kubaka uburezi bufite ireme ku mwana wese. Yibukije abarimu ko bafite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abanyeshuri, cyane cyane abakeneye ubufasha bwihariye. Yashishikarije buri wese gukomeza gukora nk’uko bigaragara ubu, ashimangira ko iyi gahunda ari iy’igihugu cyose.

Yashoje ubutumwa bwe asaba abarimu gukomeza umuhate n’ubufatanye kugira ngo umunyeshuri wese ahabwe amahirwe angana yo kwiga no gutsinda. Yabifurije amahugurwa meza no kuyashyira mu bikorwa ku buryo bufatika, kugira ngo iyi gahunda igerweho uko bikwiye.

Ibi Minisitiri w’Uburezi abavuze mu gihe guhera uyu munsi ku italiki 05/07/2025, abarimu bo mu mashuri abanza batangiye amahugurwa kuri gahunda Nzamurabushobozi y’umwaka w’amashuri 2024-2025,ikaba iteganyijwe gutangira taliki 21/07/2025.

Share This Article
Leave a Comment