Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi babiri bo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’umwe wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 021/03 ryo kuwa 15/10/2025 ryirukana abayobozi, rivuga ko “Minisitiri w’Intebe, ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 119, bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16/07/2025 imaze kubisuzuma no kubyemeza,
ategetse kwirukanwa kwa Dr NDIKUMANA MANGARA Jean Louis, umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria mu kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda ,RBC, na KABERA SEMUGUNZU Michee wari ushinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri RBC, na NIRAGIRE Ildephonse, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imitunganyirize yabyo mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi .”
Dr. Mangara yakoreraga muri RBC kuva muri Mutarama 2018. Yagezemo avuye mu bitaro bya Mugonero, aba umukozi ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Malaria.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Dr. Mangara yagizwe umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria muri RBC. Yakoze izi nshingano kugeza muri uyu mwaka, ubwo yirukanwaga.
Muri RICA, hirukanywe uwari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imitunganyirize yabyo, Niragire Ildephonse.
Niragire yamaze igihe kinini akorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugeza muri Kamena 2020 ubwo yahabwaga inshingano muri RICA yo kugenzura ibirimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Hari abashyizwe mu myanya
Minisitiri w’Intebe , ashingiye kuri iri iteka, yashyize mu myaka Nzabananimana Sophie, aho yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima.
Ni mu gihe Manishimwe Canoth nawe yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
MIZERO Roger yagizwe umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo o cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi.
MUDENGE ASIIMWE Innocent nawe yashinzwe ibikorwa mu mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi.
SHEJA Vallière, yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’itumanaho mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda,RDB.
NDUWAYEZU Gabriel,yashinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga (Chief Digital Officer) mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe NKEZABERA Egidi yagizwe umuyobozi ishinzwe Laboratwari ” Director of Chemical Laboratories Unit’ mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge.
