Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe y’amahoro Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye.
Ni nyuma y’ibiganiro byabereye I Doha muri Qatar byahuje impande zombi muri Werurwe 2025, AFC/M23 na Leta ya Congo byumvikanye ko bigiye guhagarika imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Mata, impande zombi zasobanuye ko iyi mirwano igiye guhagarara kugira ngo ibiganiro bikomeje bibe mu mwuka mwiza, hagamijwe kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Lawrence Kanyuka, uvugira AFC/M23, yagize ati: “Ibi biganiro bizibanda ku mpamvu muzi y’iyi ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’uburyo burambye bwo kuyihagarika.”
Ubusanzwe Ihuriro AFC/M23 ryatangazaga ryonyine ibyemezo byo guhagarika imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’akarere, ariko nta musaruro byatangaga kuko ingabo za Leta ya Congo, FARDC, n’imitwe ya Wazalendo byakomezaga kuyigabaho ibitero.
Minisitiri Nduhungirehe, ashingiye ku kwizerana impande zombi zemeje ko kwabayeho, yagaragaje ko itangazo rihuriweho RDC na AFC/M23 ari intambwe ifatika yatewe.
Ati: “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ko yagezweho hashingiwe ku kwizerana.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yaharuye inzira yafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro.
Leave a comment