Home AMAKURU Minisitiri Mutamba yambuwe ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe
AMAKURU

Minisitiri Mutamba yambuwe ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Constant Mutamba Tungunga, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mafaranga yari yarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo yambuye ubudahangarwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane Taliki 29 Gicurasi 2025 nyuma yo kwakira raporo ya Komisiyo yihariye yari ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, ushaka gukurikirana Minisitiri Mutamba.

Iyi Komisiyo yavuze ko Minisitiri w’Ubutabera aregwa ibyaha biremereye hashingiwe ku itegeko rya Congo, kandi inkurikizi zijyanye n’amategeko zigomba kubaho, ukekwa agahabwa umwanya wo kwiregura.

Ikomeza igaragaza ko ubwo Minisitiri Mutamba yageraga imbere yayo, yemeye ko habayeho ikosa, miliyoni 19 z’Amadolari zari zarateganyijwe muri uyu mushinga ziyoberezwa kuri konti y’ikigo cya baringa, aboneraho gusaba imbabazi.

Minisitiri Mutamba yabwiye iyi Komisiyo ko ubwo yajyaga muri Minisiteri y’Ubutabera, yagiranye amakimbirane na bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, ndetse n’abo mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mvonde, bamuziza ko yahagurukiye abarangwa n’imikorere mibi irimo kunyereza umutungo w’igihugu.

Komisiyo igira it: “Yibukije ko kujya kwe muri Minisiteri y’Ubutabera kwaranzwe no gukorana mu mwuka w’amakimbirane na Minisitiri w’Intebe, Umukuru wa Guverinoma, ndetse n’abakangurambaga mu rwego rw’ubutabera barimo Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza.”

Perezida w’Inteko, Vital Kamerhe, yamaze kumva ibikuboye muri iyo raporo, ahita atangizs itora rusange, abadepite bose bitabiriye bazamura ibiganza, bashimangira ko Minisitiri Mutamba agomba gukurikiranwa n’ubutabera.

Ku wa 26 Gicurasi 2025, Minisitiri Mutamba yatangaje ko kuva mu mwaka ushize Umushinjacyaha Mvonde ari gukorwaho iperereza ku nzu ifite agaciro k’ibihumbi 900 by’Amayero yaguze mu Bubiligi, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana.

Yagize ati: “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yafatira icyemezo Minisitiri. Iri ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Nabonye yatangiye gutumiza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera n’Umuyobozi wa gereza. Nababujije kujyayo.”

Icyo gihe Minisitiri Mutamba yarahiye ko atazigera yitaba Umushinjacyaha Mvonde, ateguza kandi ko bazahangana kugeza amutsinze, ati: “Imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo.”

Biteganyijwe ko mu gihe amategeko yakubahirizwa, Minisitiri Mutamba yegura by’agateganyo mu masaha ari imbere kugira ngo akurikiranwe.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

RIB yafunze abagabo babiri batambutsaga ibiganiro by’inyigisho z’idini ya Islam kuri YouTube

Abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’...

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cyitwa Vibaba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Uwihanganye Bashir washinze ikigo cyitwa...

“Pedophilia”Indwara ikunze kwibasira abagabo bakifuza kuryamana n’abana bato

Indwara ya “Pedophilia ” yibasira abakuru bakifuza gukora imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri...

Nyabugogo: Imodoka ya Volcano y’amashyanyarazi ihakoreye impanuka ikomeye

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025,ahagana...