Kigali, tariki ya 5 Ukwakira 2025, U Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarimu, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 5 Ukwakira. Uyu munsi ugamije gushimira abarimu uruhare rukomeye bagira mu kubaka ejo hazaza heza h’igihugu binyuze mu burezi bufite ireme.
Mu butumwa bwatambukijwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yashimiye abarimu bose bo mu Rwanda ku murava n’ubwitange bagaragaza mu gutoza abana b’u Rwanda ubumenyi n’indangagaciro bibubaka nk’abanyamuryango bazima b’igihugu.
Minisiteri yagaragaje ko abarimu ari inkingi ikomeye y’iterambere, kuko baharanira guteza imbere uburezi bufasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’igihe kirekire. Itangazo ry’iyo Minisiteri rigira riti:
“Uyu munsi turizihiza umurava, urukundo n’uruhare rukomeye rw’abarimu mu kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu. Minisiteri y’Uburezi ishimira abarimu bose bo mu Rwanda ku bw’umuhate n’ubwitange bagaragaza mu guha abana babo ubumenyi n’indangagaciro bibubaka.”

MINEDUC kandi yatangaje ko umunsi nyirizina wo kwizihiza Umunsi w’Umwarimu mu Rwanda uzamenyeshwa mu minsi ya vuba aho hitezwe ibikorwa byihariye bigamije gushimira no guha agaciro abarezi ku rwego rw’igihugu.
Ubu butumwa bukaba butangajwe mu masaha ya saa munani z’igicamunsi, ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu bagaragazaga urujijo bibaza niba uyu munsi ukibaho koko, cyangwa warakuweho.
Uyu munsi w’abarimu wizihizwa ku isi hose kuva mu mwaka wa 1994, ukaba ari n’umwanya wo gusuzuma aho uburezi bugeze no gufata ingamba zo gushyigikira abarimu mu kazi kabo k’ingirakamaro.
