Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro uba Tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Umugore ni uw’agaciro.”
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangaje Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.
Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango UWIMANA Consolée ibaruwa umurunga dufitiye kipi igira iti:
Madam/ Bwana
Mu rwego rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihizwa buri mwaka tariki 15 Ukwakira, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abagore irabasaba ubufatanye mu bikorwa byo kwizihiza uwo munsi Mpuzamahanga,uzizihizwa ku rwego rwa buri Karere,tariki 15 Ukwakira 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti:“Umugore ni uw’agaciro”.
Bimenyeshwa:
-Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
-Guverneri w’Intara (Bose)
-Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore.
Uyu munsi wizihizwa hagamijwe kuzirikana no gushimira uruhare abagore bo mu cyaro bagira mu iterambere ry’Imiryango n’iry’Igihugu.

