U Rwanda rurakataje mu gukora ibishoboka byose kugira ngo uburezi bufite ireme bugere kuri bose, gusa bamwe bavuga ko amashuri ya Leta (Public schools) adatsindisha nk’amashuri yigenga (Private schools) bitewe n’impamvu zitandukanye bagiye bagarukaho.
Dushingiye ku bitekerezo bya bamwe mu barezi hari abavuga ko bagiye bigisha mu mashuri ya Leta n’ayigenga bakabona harimo itandukaniro mu mitsindire y’abanyeshuri ahanini bidatewe n’intege nke z’abarezi, ahubwo ngo usanga ahanini biterwa n’ababyeyi baba barerera muri ayo mashuri.
Umwe mu barezi wigishije mu mashuri ya Leta n’ayigenga avuga ko mu gihe yigishaga mu mashuri yigenga yabonaga abanyeshuri batsinda cyane ahanini bitewe n’uburyo abarezi bigisha mu mashuri yigenga bafatikanya n’ababyeyi baharera umunsi ku wundi.
Uyu murezi agaruka ku mitsindire y’iki gihe yagize ati: “Nigishije mu mashuri yigenga imyaka irindwi (7 ans), ariko nabonaga abanyeshuri batsinda neza nta kibazo.”
Akomeza agira ati: “Nyuma ya COVID-19 nasabye akazi muri Leta, ngezeyo nigisha mu wa Gatanu w’amashuri abanza (P5), nakoraga cyane kurusha uko nakoraga nigisha mu ishuri ryigenga, ariko umusaruro ntugaragare. Nongereye na ‘degree’ ariko biba ibyubusa.”
Uyu murezi avuga ko hari impamvu zitandukanye zituma abana biga mu mashuri yigenga batsinda kurusha abiga mu mashuri ya Leta.
Avuga ako abana biga mu mashuri ya Leta badakurikiranwa n’ababyeyi babo nk’uko bikwiye, mu gihe iyo ukurikiranye usanga ababyeyi barerera mu mashuri yigenga bakurikirana imyigire y’abana babo 100%.
Avuga ko kandi abana biga mu mashuri ya Leta ahanini bagorwa n’ubushobozi bwo kubona ibikoresho nkenerwa, ugasanga nta makayi n’amakaramu ahagaje bafite, bamwe bakaza kwiga bashonje, ababyeyi babo bakabura umwanya wo kubitaho n’ibindi byinshi bituma umusaruro wabo mu ishuri uba muke.
Mu mboni z’uyu murezi avuga ko ahanini abana biga mu mashuri ya Leta batita ku masomo yose, avuga ko bagira amasomo bakunda andi bakayanga. Ikindi ngo bamwe baza ku ishuri batekereza ibyo mu rugo kuko ngo usanga hari abo imiryango yabo iba ibanye mu makimbirane.
Dushingiye ku bitekerezo bya bamwe mu bakunzi b’imbuga nkoranyambaga za Umurunga, bagaragaza ko amashuri yigenga (Private schools) atsindisha cyane ugereranyije n’amashuri ya Leta (Public schools).
