Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abarimu bahagarikwa amezi atatu cyangwa bakirikanwa burundu mu kazi bakavuga ko barenganye nyamara ari ukudasoma ngo bamenye amakosa yo kwirinda ku gwamo.
umurunga.com tugiye kugaruka ku makosa umwarimu ashobora gukora akamugiraho ingaruka zo guhagarikwa amezi atatu adahembwa cyangwa akaba yakwirukanwa burundu mu kazi twifashishije sitati igenga abarimu.
Iteka rya Ministiri w’intebe No 033/ 03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Iri teka ryasohotse ku wa 14 Ugushyingo 2024 harimo ingingo zigaragaza amakosa umwarimu yakora akirukanwa burundu mu kazi cyangwa agahagarikwa amezi atatu adahembwa.
Tugiye kugaruka ku ngingo ya 66 na 67 zigaruka ku amakosa umwarimu yakora akirukanwa cyangwa agahagarikwa mu kazi.
Ese mwarimu ahagarikwa ku kazi byagenze gute yakoze iki?
Ingingo ya 66: Guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu
(1) Umukozi ahanishwa cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu iyo:
(a) Atutse umunyeshuri cyangwa undi mukozi hakoreshejwe amagambo, inyandiko,ibishushanyo cyangwa amafoto.
(b) Akoreye ku ishuri igikorwa gikoza isoni ku mubiri w’undi.
(c) Atubahirije amabwiriza y’umuyobozi umukuriye mu gihe akurikije amategeko.
(d) Atabyaje umusaruro,akoresheje nabi cyangwa yangije igikoresho yahawe n’ishuri.
(e) Anyweye inzoga mu masaha y’akazi.
(f) Aje ku kazi yasinze.
(g) Akoze ibikorwa bigamije kubuza abakozi cyangwa abanyeshuri imirimo bashinzwe.
(h) Ashoye abanyeshuri mu bikorwa byo kugura,kugurisha cyangwa kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge.
(i) Cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifitiye agaciro kangana Frw 300,000 ariko kitageze ku Frw 500,000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.
2.Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano amenyesha mu nyandiko umukozi umukozi igihano gitangirira n’uwo kizarangiriraho.
3.Umukozi uri mu gihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu nta generwa umushahara n’ibindi bigenerwa umuko.
Mubigaragara ni amakosa icyenda mwarimu ashobora kwirinda gukora kugira ngo adahagarikwa mu kazi
Umwarimu bigenda gute kugira ngo yirukanwe burundu mu kazi?
Ingingo ya 67: Kwirukanwa ku kazi
1.Umukozi ahanishwa igihano cyo kwirikanwa ku kazi iyo:
(a) ataye akazi nta mpamvu zumvikana cyangwa ntaruhushya mu gihe kingana nibura n’iminsi itanu ikurikirana.
(b) ahimbye cyangwa akwirakwije amakuru agamije gushyira ibikangisho ku bakozi cyangwa ku banyeshuri,kubacamo ibice,kubiba inzangano cyangwa gutera ubwoba mu ishuri.
(c) akoresheje uburyo butari ubwa kinyamwuga mu gutanga cyangwa guhindura amanota y’abanyeshuri,
(d) atubahirije ibipimo ngenderwaho mu kwigisha no gutanga ibizamini.
(e) yakatiwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo kingana cyangwa kitarenze amezi atandatu,
(f) akoresheje imvugo cyangwa ubundi buryo bushyigikira ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa irindi vangura.
(g) akoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi cyangwa iy’undi mukozi,
(h) yatanze ibyangombwa mpimbano kugira ngo ahabwe akazi,
(i) ahimbye,ahinduye inyandiko cyangwa akoresheje inyandiko mpimbano mu micungire y’umutungo w’ishuri.
(j) yibye
(k) ahojeje undi muntu ku nkeke,amukubise cyangwa barwanye,
(l) amennye ibanga ry’akazi,
(m) atutse umuyobozi w’ishuri cyangwa umuyobozi w’ishuri wungirije akoresheje amagambo, inyandiko,ibishushanyo cyangwa amafoto,
(n) akoze uburiganya bugamije gutonesha cyangwa kugabanyiriza amahirwe umukandida mu bijyanye n’itangwa ry’akazi
(o) asabye,yakiriye ,atanze ruswa cyangwa indonke,
(p) ahoza umunyeshuri cyangwa umukozi ku nkeke ishingiye ku gitsina,
(q) akoze ihohotera iryo ari ryo ryose,
(r) yorohereje umunyeshuri gukopera
(s) ashyizeho cyangwa agiye mu mutwe w’abagizi ba nabi ugamije kubangamira ibikorwa by’ishuri,
(t) anyereje cyangwa acunze nabi umutungo w’ishuri,
(u) yicishije abanyeshuri inzara
(v) yatse ababyeyi amafaranga anyuranyije n’agenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano atabiherewe uburenganzira,
(w) adashyira mu bikorwa amabwiriza cyangwa ibyemezo byatanzwe na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano,
(x) ishuri ry’uburezi bw’ibanze rigaragayemo umwanda ukabije, ku muyobozi w’ishuri,
(y) cyangwa yataye cyangwa yangije igikoresho cy’akazi gifite agaciro kangana cyangwa kari hejuru ya FRW 500,000 iyo hagaragaye ibimenyetso by’uko yagize uburangare.
(2) Umukozi wahawe igihano cyo mu rwego rw’akazi kubera ko yangije cyangwa yataye igikoresho cy’akazi yishyura kandi amafaranga angana n’agaciro kacyo.
(3) Umukozi amenyeshwa ,mu ibaruwa imumenyesha igihano cyo mu rwego rw’akazi,ingano y’amafaranga agomba kwishyura ku gikoresho yataye cyangwa yangije.
(4) Umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga igihano yirukana umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije cyangwa umukozi bidasabye icyifuzonama cy’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi iyo bataye akazi mu gihe kingana cyangwa kirenze iminsi itanu y’akazi ashingiye kuri raporo ibigaragaza.
Amakosa 25 yakwirukanisha mwarimu burundu naho 9 akamuhagarika amezi atatu adahembwa, akenshi usanga abarimu binubira gufatirwa icyemezo n’akanama kimyitwarire bakavuga ko gukorerwamo n’umuyobozi iyo hari uwo ashaka gufatira ibyemezo, bibogamye.
Abarimu bifuza ko bajya bagira uruhare mu gushyiraho izo komite ziba ziri mu kigo kuko hari aho usanga zishyirwaho n’umuyobozi w’ishuri zikamubera igikoresho iyo hari uwo ashaka kubangamira.
IFASHABAYO Gilbert/ www.umurunga.com
Leave a comment