Abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka gukomeza amasomo yabo ya Kaminuza bahawe andi mahirwe yo gusaba buruse binyuze muri Mastercard Foundation Scholars Program muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Iyi gahunda igamije gufasha urubyiruko rufite ubushobozi ariko rudafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kaminuza, rukabona kwiga ku buntu no guhabwa ubundi bufasha bushyigikira imyigire yabo.
Ubusabe bwatangiye burakomeza kugeza ku itariki ya 26 Nzeri 2025. Nyuma y’iyo tariki nta dosiye izongera kwakirwa.
Ni ngombwa gukurikiza gusa amabwiriza yemewe atangazwa ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Abashaka ubufasha bakwiye kugana itsinda ryashyizweho n’iyi gahunda nk’uko byanditse mu itangazo.
Ubusabe bwose bukorwa hanyuze kuri internet, binyuze ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda, mu gice cyitwa Announcements section, aho hari n’ihuriro (portal) ryo koherezamo ubusabe.

🎯 Icyo iyi buruse igamije
Mastercard Foundation Scholars Program ifasha urubyiruko:
Kwiga amasomo ya Kaminuza mu buryo bwuzuye nta kiguzi.
Kugira amahirwe yo guhugurwa mu bumenyi ngiro, ubuyobozi n’ubushakashatsi.
Guhabwa ubufasha mu mibereho (mentorship, coaching, career guidance) kugira ngo babashe kurangiza amasomo neza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
