Ku mugoroba wo ku wa Mbere Taliki 06 Ukwakira 2025, abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa bambuye abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo agace ka Luke na Mulema muri Teritwari ya Masisi.
M23 yigaruriye utu duce nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye mu gitondo cyo ku wa Mbere itangiriye muri Luke, ubwo M23 yashakaga kuhisubiza nyuma yo kuhava mu kwezi gushize.
Umwe mu baturage wo muri Luke yatangaje ko iyi mirwano yatangiye ubwo biteguraga kujya mu bikorwa bakesha imibereho birimo ubuhinzi, bafata icyemezo cyo kubisubika.
Ati: “Ntidufite aho kujya. Muri iki gitondo twumvise urusaku rwa Mortiers, ni ko byatangiye. Ni M23 na Wazalendo bihanganye.”
Abarwanyi ba Wazalendo barushijwe imbaraga bahungira mu gace ka Ngululu mu Majyepfo ya Luke, bamburwa na Mulema. Utu duce twose duherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko 1.
Ahandi habereye imirwano kuri uyu wa Mbere, ni mu gace ka Kazinga hafi y’urubibi rwa teritwari ya Masisi na Walikale, no mu mutundi duce turimo ishyamba rya Kibandamangobo riherereye muri Teritwari ya Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Imirwano yo muri Shabunda yahanganishije M23 na Wazalendo yari ifatanyije n’ingabo za RDC. Abashyigikiye Leta ya RDC bafite impungenge ko Santere ya Shabunda na Mwenga na zo zishobora gufatwa.
Impande zishyamiranye zikomeje imirwano mu gihe Leta ya Qatar ikomeje gushyira imbaraga mu guhuza Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, hashingiwe ku mahame abiganisha ku mahoro byashyizeho umukono ku wa 29 Nyakanga uyu mwaka.
Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru, intumwa za Leta ya RDC na AFC/M23 zizajya muri Qatar kugira ngo ziganire ku iyubahirizwa ry’ingingo zigize aya mahame, zirimo kurekura imfungwa.
Trending
- Rutsiro:Umucungamutungo mu rw’unge rw’amashuri rw GS Rwingongo Tss yatawe muri yombi
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
