Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere bita ku Buzima bw’Abagore, (FIGO) ryahaye Madamu Jeannette Kagame igihembo kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore, (FIGO Distinguished Recognition Award in Women’s Health).
Ku mugoroba wo ku wa 05 Ukwakira 2025, nibwo yahawe iki gihembo, cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo, mu nama Mpuzamahanga ya 25 ya FIGO, cyakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Emmanuel Hategeka.
FIGO yagaragaje ko mu myaka irenga 20 binyuze mu mishinga itandukanye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ubwitange bukomeye mu guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu mushinga ‘Imbuto Foundation’ yimakaje uburezi n’ubumenyi bw’abana b’abakobwa, gushyigikira uburenganzira bungana hagati y’abahungu n’abakobwa mu mashuri, gushishikariza urubyiruko kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo by’inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibugarije ndetse n’ibindi bikorwa bye by’indashyikirwa mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’abakobwa.
Iri huriro kandi ryamushimiye ko ubuyobozi bwe bw’icyerekezo bwagize uruhare rukomeye mu kwigobotora ibibazo, bugaragaza amahirwe n’agaciro k’urubyiruko, ndetse bugahindura uko Isi ibona uruhare rw’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu mu mibereho myiza y’abaturage mu buryo bufatika.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO), ni umuryango uyoboye Indi ku Isi mu kwita ku buzima bw’abagore, ukaba uhuriwemo n’imiryango 142. Rimaze guhemba abagera 178 kuva hatangira gutangwa ibihembo ku bagore b’indashyikirwa mu 1997.


