Abayobozi ba AFC/M23 na Twirwaneho batangaje ko abarwanyi babo biteguye gufata Umujyi wa Uvira uherutse kwimurirwamo ibiro bikuru by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta ya Kinshasa.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu bya poritiki, Dr. Oscar Barinda mu kiganiro yagiranye n’umuyobora wa YouTube ya BMC Africa.
Dr. Barinda abajijwe ubufasha bashobora guha abatuye mu Mujyi wa Uvira n’Abanyamulenge bo mu duce twa Rugezi, mu Cyohagati, Minembwe, Mikenke na Rurambo bakomeje kugabwaho ibitero ku manywa na nijoro.
Yasubije agira ati: “Icyo nabwira abavandimwe bari hariya mu misozi ya Minembwe bamenye ko inkono ihira igihe, kandi ko umuriro urimo kwenyegezwa, rero ni igihe gito tukabasesekaraho.”
Dr. Barinda akomeza atanga urugero ko ubwo bari bakiri mu mashyamba, batangarizaga abaturage ko bazafata Umujyi wa Goma ntibabyemere, ariko baje kubibona n’amaso yabo.
Akomeza abasaba ko batuza imitima, dore ko ari n’abantu basenga cyane, abasaba kugumana icyizere.
Akomeza abwira Abanyamulenge ko akaga bahura nabo bakazi kandi ko bifatanyije nabo mu bibazo byaso, ari na yo mpamvu basohoye itangazo ribatabariza.
Dr. Barinda yemeza ibi avuga ko bazi neza ko imiryango mpuzamahanga ntacyo izabamarira, bityo ko AFC/M23 ari yo ifite inshingano zo gukemura ibyo bibazo byose.
Ati: “AFC/M23 yatangiye gukemura ibibazo, Abanyamulenge bamenye ko turi hafi kubatabara, kandi vuba na bwangu.”
Dr. Barinda yatangaje ibi mu gihe abaturage batuye mu Mujyi wa Uvira babujijwe amahwemo n’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’iz’u Burundi zibambura utwabo.
Avuga ko kandi batakiri mu gihe cyo gusaba Leta ya Congo gukemura ibibazo biteza intambara mu Burasirazuba bwa Congo, yemeza ko bazabyikemurira Tshisekedi yabyemera atabyemera.
Leave a comment