Kiliziya y’u Rwanda yatangije icyunamo cyo kunamira uwari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere taliki 21 Mata 2025.
Icyunamo cyo kunamira Papa Francis witabye Imana afite imyaka 88 y’amavuko, cyatangiye i Saa Sita z’amanywa yo ku wa 21 Mata, ndetse Paruwasi zose zo mu Rwanda zasabwe kuvuza inzogera zimenyakanisha itangira ry’icyo cyunamo.
Itegeko rya Kiliziya riteganya ko iyo Papa yitabye Imana, havuzwa inzogera kuri buri paruwasi, ikaba nk’ikimenyetso cy’icyunamo no kumusabira mu masengesho yabo, kugeza igihe azashyingurirwa.
Ikindi ni uko iyo Papa yitabye Imana aba agomba gushyingurwa mu minsi itarenze icyenda.
Muri iyo minsi Abakirisitu bose, n’Abihayimana basabwa gusenga ku buryo bwihariye basabira Papa witabye Imana, banasaba Imana ngo ikomeze Kiliziya muri ibyo bihe bikomeye ndetse inabatoranyirize Papa mushya uyinogeye.
Na nyuma yo gushyingura Papa, gusabira Kiliziya birakomeza kugeza igihe habonekeye umusimbura we.
Inama y’Abakaridinali batarengeje imyaka 80 itora (conclave) iba igomba gutangira biterenze iminsi iri hagati ya 15 na 20 nyuma y’urupfu rwe. Gusa ishobora kumara iminsi irenze umwe bitewe n’igihe habonekeye amajwi ahagije yatuma utowe aba Papa.
Leave a comment