Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagabye igitero ku Banyamulenge batuye mu gace ka Rugezi muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuga ko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 09 Kamena 2025, Ingabo za FARDC n’abambari bazo barimo FDLR, Wazalendo n’abasirikare b’Abarundi bagabye igitero ku Banyamulenge batuye mu gace ka Rugezi.
Umwe muri abo abaturage aganira n’itangazamukuru yagize ati: “Umwanzi araduteye mu Rugezi.”
Akomeza agira ati: “Yateye ahitwa i Muchikachika. Ubu atangiye gukomeza imbere yerekeza ahari abaturage n’ahari Twirwaneho.”
Kuva mu gihe cya Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere kugeza magingo aya mu gace ka Rugezi no muri Centre ya Minembwe hari kumvikana urusaku rw’imbunda nini n’into. Nk’uko umwe mu baturage uri hafi aho abyemeza.
Hari hashize hafi ibyumweru bitatu Abanyamulenge bafite agahenge, kuko iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ryaherukaga kugaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu Mikenke na Bijabo mu kwezi gushize ibyo ryahagabye riturutse i Ndondo ya Bijombo no ku muhanda wa Uvira-Baraka no mu Bibogobogo.
Icyo gihe Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23, ryamaganye ibyo bitero ndetse ivuga ko nibikomeza bazakora ibishoboka byose bakabicecekesha, nk’uko babikoze mu bindi bice.
Umuturage wahaye Minembwe Capital News amakuru akomeza avuga kugeza ubu iryo huriro rya Leta riri kurasa muri ibyo bice basatira abaturage, ariko ko Twirwaneho itaratangira kurasana naryo.
Ati: FARDC n’abambari bayo, bari kuturasa ariko Twirwaneho iracyacecetse, ntabwo irabasubiza.”
Leave a comment