Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore ho mu Karere ka Kirehe arashinjwa kurya amafaranga yari yahawe n’abaturage ngo abishyurire umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).
Bamwe mu baturage batuye mu Midugudu ya Cyiha na Karehero bavuga ko bamaze hafi ukwezi kose bishyuye ‘Mituelle’ gusa ngo batunguwe n’uko iyo bagiye kwivuza babwirwa ko batarishyurirwa.
Abo baturage bakomeza bavuga ko babinyujije mu matsinda bibumbiyemo bishyuye amafaranga ya ‘Mituelle’ ariko bakayaha gitifu w’akagari kabo ngo abibafashemo, gusa ngo iyo bagiye kwivuza babwirwa ko amafaranga yabo ataragera muri sisitemu nyamara hashize ukwezi bishyuye umusanzu wabo.
Abo baturage bavuga ko basaba kurenganurwa kuko iyo bagiye kwivuza bibagora kandi baramaze kwishyura amafaranga yose ya ‘Mituelle’.
Bigezweho Tv dukesha iyi nkuru bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, yambwiye itangazamakuru ko icyo kibazo atari acyizi gusa ko agiye kugikurikirana.
Bamwe mu baturage bavuga ko bafite ubwoba kuko nubwo bavuga ko bishyuye amafaranga nta nyemezabwishyu bahawe.
Trending
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
- Ngororero: Abayobozi b’amashuri basabwe kongera imbaraga mu micungire y’ibigo no kurwanya guta ishuri
