Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi babiri bo mu kigo APENA Technical Secondary School (TSS), bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke z’abanyeshuri ngo babakurireho ibihano babaga babafatiye.
Abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi ku wa 23-25 Gicurasi 2025, barimo umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (animateur) witwa Habimana Jean Claude n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Ndayambaje Alphonse.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira RIB yemeje ako abatawe muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Yagize ati: “Mu bihe bitandukanye guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 bagiye baka bakanakira indonke y’amafaranga iturutse mu banyeshuri kugira ngo babakurireho ibihano babaga barabahaye.”
Bivugwa ko bahawe n’abanyeshuri arenga ibihumbi 600 Frw, ibyaha bivugwa ko byabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi ho mu Mudugudu wa Mulindi.
Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko N° 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Mu butumwa Dr. Murangira yageneye Abanyarwanda, yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko. (Igihe)
Leave a comment