Abagabo batatu b’abanyamahanga batatangarijwe ubwenegihugu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho ubucuruzi bw’amafaranga butemewe.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamije aya makuru agira ati: “Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa ‘Binance’, bakoresha USDT.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko uburyo aba bantu bakoresha ari ubw’ikoranabuhanga aho basabaga abantu ko bashora amafaranga, babizeza kubungukira.
Dr. Murangira iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 RWF, gusa iperereza rirakomeje.
Akomeza agira ati: “Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z’umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”
Umuvugizi wa RIB akomeza asobanura ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.
Gusa yemeza ko nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha ndetse bemera gusubiza amafaranga y’abari bashoyemo.
Dr. Murangira yaboneyeho no gusaba abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.
Yavuze ko kandi RIB yibutsa abantu kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.
Ati: “Nta gihe tudatanga ubutumwa buburira cyangwa busaba abantu kugira amakenga y’aho bashora amafaranga yabo, ikibabaje ni uko usanga ababikoramo ubukangurambaga ari bagenzi babo bityo turasaba ko umuntu ubonye ibintu akabona bitizewe yajya yegera inzego z’umutekano zikamugira inama.” (Igihe)
Leave a comment