Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020 waje kurutonde rw’imijyi 10 myiza cyane muri Afurika, Ubuyobozi bukomeje kubungabunga ubwiza bw’uyu mujyi mu iterambere .
Umujyi wa Kigali ubwo wazaga kumwanya wa 10, byavuzwe ko ari umujyi wakira abimukira benshi.Isuku n’umutekano,inyubako zaguka zikaniyongera umunsi kuwundi bituma Kigali yaraje mu myanya 10 ya mbere y’imijyi myiza ku mugabane wa Afurika.
Inkuru y’imijyi 10 myiza cyane muri Afurika muri 2020 yagaragaye bwa mbere kuri AfrikMag.
Umujyi wa Kigali uherutse kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare muri Nzeri, yabereye mu mujyi wa Kigali akaba aribwo bwa mbere yari ibereye ku mugabane wa Afurika u Rwanda akaba aricyo gihugu cyakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga ,ikaba yarabereye mu Mujyi wa Kigali.
Kuri ubu Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije ubukangurambaga bwitwa (Igiticyange) burakomeje no ku muganda rusange haraterwa ibiti mu kwita ku ubwiza bw’Umujyi.

Banyuze kuri X yahoze yitwa Twitter bagize bati:” Gutera igiti ni ugutera imbuto y’icyizere cy’ejo hazaza heza ha Kigali yacu isukuye,itoshye kandi irambye. Buri giti ni icyizere gishya, ni umurage wo kurengera ubuzima n’ibidukikije.Dufatanye dutere ibiti kandi tibibungabunge.”
Ni mugihe Minisiteri y’Ubuyegetsi bw’Igihugu yamenyesheje abaturarwanda bose ko umuganda rusange w’Ukwakira 2025, uzaba ku itariki ya 25/10/2025 mu Ntara zose.
Umuganda uzibanda ku gutera ibiti mu myobo yacukuwe ku muganda uheruka.
Inzego z’Ibanze zirasabwa kumenyekanisha ubu butumwa kugera ku rwego rw’Umudugudu,kumenyesha aho uzabera n’ibikoresho bizakenerwa.

Umujyi wa Kigali usanzwe urangwamo Parike ya Nyandungu yatangiye kwakira abayshaka kuyisura ifitemo ibyiza bitandukanye.



