Home Lifestyle Travel Kigali: Abatwara imodoka basabwe kureka ingendo zitari ngombwa
Travel

Kigali: Abatwara imodoka basabwe kureka ingendo zitari ngombwa

Kigali: Kubera ikibazo ikibazo cya parikingi zidahagije, abatwara imodoka barasabwa kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo nk’iki cyo kubura parikingi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, agaruka kuri iki kibazo yagize ati: “Uko umujyi ugenda utera imbere ni ko n’abantu bafite ibinyabiziga bagenda baba benshi bigateza ubuke bwa parikingi.”

Mu mboni za Emma Claudine Ntiranganya avuga ko kimwe mu byakorwa, ngo nuko abafite ibinyabiziga bagomba kugabanya ingendo z’imodoka zitari ngombwa aho yabanje gusa n’ubakangura abaza,

Ati: “Ni ngombwa ko umuntu ajyana imodoka ye aho agiye hose? Urugero: nkora mu mujyi wa Kigali. Ndi kuri City Hall nkeneye kujya ku isoko muri CHIC, ni ngombwa ko njyana imodoka yanjye cyangwa nagenda n’amaguru?

Yongeyeho ko kugabanya ingedo z’imodoka zitari ngombwa bizahita bigendana no kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri aho umuntu agenda n’amaguru rimwe na rimwe bikanarinda kumara igihe kinini yicaye.

Uretse abatwara imodoka zabo bwite, yasabye n’abatwara abagenzi ku buryo bwa rusange ko na bo ngo bagomba kugira uruhare mu kubungabunga parikingi nkeya zihari.

Mu ruhande rwa Emma Claudine, ngo gutwara abagenzi muburyo bwa rusange biramutse bikozwe neza n’ufite imodoka ye bwite yajya ayisiga mu rugo agakoresha iza rusange bityo ikibazo cya pariking kigakemuka kuko n’ibinyabiziga biba byagabanutse mu muhanda.

Akomeza abaza ikibazo agira ati: “Ese ni ngombwa ko buri gihe umuntu uri muri Kigali atekereza ko kugira ngo agende neza bimusaba gutwara imodoka ye cyangwa se birashoboka ko igihe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bikorwa neza biba bisobanuye ko imodoka zishobora guparika ahantu igihe kinini zigabanuka?

Akomeza agira ati: “Twebwe dutekereza ko imodoka ziparika umwanya munini zikwiriye kugabanuka ahubwo mu mujyi wa Kigali tukajya tugira imodoka ziparika igihe gito zigahita zigenda. Muri izo rero hari izishobora guparika muri parikingi ya rusange n’iz’abantu ku giti cyabo.”

Yavuze ko n’ubwo ubu buryo bwafasha mu guhanga n’ikibazo cy’ubuke bwa parikingi, hari gushakishwa ahantu hazubakwa izindi parikingi.

Ikindi ababuka basabwe kujya bazirikana gusiga umwanya wa parikingi uzajya wifashishwa n’abaza babagana. Bityo abubaka inzu z’ubucuruzi n’ababuka inzu ku giti cyabo bagomba gusaga umwanya wa parikingi wagenwe, uwubaka wese agomba kubahiriza. (Kigali Today)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *